MTN, Isibo na REG mu bigo byegukanye ibihembo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibihembo biratangwa muri gahunda yo kwibutsa abakoresha ko gufata neza umukozi ari byo bitanga umusaruro mwiza haba kuri we, kuri wowe nk'umukoresha, ku gihugu ndetse no ku Isi muri rusange. Gahunda yo gutanga ibi bihembo izakomeza no mu yindi myaka.

Ni ibihembo byatanzwe n'Ihuriro People Matters Kigali Rwanda ry'abasanzwe ari abanyamwuga mu kwita ku bakozi (Human Resources- HRs), ibigo byari bihatanyemo bikaba byari bikubiye mu byiciro 10 birimo icy'ibigo byagaragaje umwihariko mu gushyiraho gahunda zidaheza, kwita ku bagore n'abantu bafite ubumuga, kongerera ubumenyi abakozi ndetse n'ibindi.

Mu bigo byitabiriye aya marushanwa, harimo Isibo Group Ltd, Banki ya Kigali (BK), Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Kigali Marriott Hotel n'ibindi.

Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yegukanye igihembo cya 'Outstanding Employee Benefits and Compensation,' gihabwa ibigo bishyiriraho abakozi ayandi mahirwe abafasha kugira imibereho myiza hanze y'akazi, yashimangiye ko nyuma yo guhabwa iki gihembo igiye kurushaho kwita ku bakozi bayo, nk'uko bishimangirwa na Juliet Bideri ubarizwa mu buyobozi bureberera abakozi muri iki kigo.

N'akanyamuneza kenshi, Bideri yabwiye InyaRwanda ko iki gihembo bagikesha gukorera hamwe nk'itsinda, bakaba bakorera mu bwisanzure aho umubyeyi ubyaye agenerwa ikiruhuko gihagije, abakozi bagahabwa amahirwe yo gukora siporo, ndetse bakabaho neza muri rusange mu kazi.

Yagize ati: 'Twese dukora nk'itsinda kuko twese dukora tureba uko twagera ku ntego nyamukuru. Twese hari ukuntu dukora nk'itsinda niyo mpamvu twegukanye iki gihembo. Usanga dufata neza abakozi, hari byinshi cyane turusha abandi harimo no kureberera abakozi tukagera no ku miryango yabo. Ntabwo ari ugutanga umushahara gusa abantu bakagenda.'

Akomoza ku gikurikiyeho nyuma yo guhembwa, yagize ati: 'Ni ukurushaho tugomba noneho gukora cyane kugira ngo ubutaha ibi bihembo byose tuzabyegukane.'

Mu bindi bigo byegukanye ibihembo harimo Banki ya Kigali yatahanye bine birimo icya 'Innovation in HR Practices,' Employee Development & Training Excellence,' icy'umukozi w'umwaka 'Employee of the Year,' ndetse n'itsinda ry'Abayobozi bashinzwe abakozi ry'umwaka 'HR Team of the Year.'

Hari kandi Isibo Group Ltd ibarizwamo Isibo TV & Radio, yahawe igihembo cya 'Best Workplace for Diversity and Inclusion' kigaragaza umuhate w'iki kigo mu kubaka aho gukorera hadaheza kandi hafunguriye buri wese, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) yegukanye icya 'Best Employee Wellness Program,' Ikigo gishinzwe Ingufu, REG cyatsinze mu cyiciro cy'aho gukorera heza ku bagore;

Ikigo cyitwa The Wellspring Foundation for Education cyatsinze muri 'Best Work-Life Balance Initiatives,' ndetse na World Disaster Center yegukanye icy'ikigo gishya cyiswe 'Rising Star Award.'

Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda, Murenzi Steven yavuze ko batekereje gutangiza iyi gahunda nyuma yo kubona ko abakozi ari bo bakora ibintu byose bityo ko ababitaho umunsi ku wundi bakwiye gushimirwa mu rwego rwo kubashishikariza guteza imbere umwuga no kugira ngo ahakorerwa akazi kose harusheho kuba heza.

Ati: 'Tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, n'ikigo gishyira umukozi ku isonga cyari gikwiye gushimirwa.'

Yasobanuye ko ibihembo batanze byiganjemo amahugurwa bazaha abakozi bakorera mu bigo byatsinze, atari amafaranga nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu yandi marushanwa, ariko na none ari ibihembo bisaba amafaranga kuko ubusanzwe gutegura amahugurwa na byo bisaba ubushobozi bw'amafaranga kandi menshi.

Ati: 'Twatekereje kuzana ibikenerwa n'abakozi harimo ayo mahugurwa, harimo aho abakozi bashobora kujya kuruhukira,… Ni ibihembo tuguha byo kugira ngo na none ujye gufata neza abakozi bawe.'

Murenzi yagaragaje ko iri ari itangiriro ryiza, atangaza ko ibigo byitabiriye aya marushanwa byatangiye ari 52, haza gutoranwamo ibigo 30, ari nabyo byatoranijwemo ibyahawe ibihembo nyuma yo kunyura mu matora no mu bikorwa by'igenzura.

Yongeyeho ko umwaka utaha haziyongeraho udushya twinshi, kuko uyu mwaka batangiranye ubushobozi bucye bigatuma bafata n'ibyiciro bicye. Ati: 'Ubu twafashe ibyiciro 10 gusa. Ubutaha, tuzongera tugeze ku byiciro byibura 15 kuko tuzaba dufite umwanya uhagije, abantu barabyumvise, ibigo byamenye icyo bisabwa kugira ngo bibashe kwita ku bakozi no kugira ngo bizabye bigaragaza icyo byakoreye abakozi babyo.'

Kandi ntabwo ari n'umwanya w'irushanwa ahubwo ni umwanya wo kugira ngo twisuzume. Mu by'ukuri ntabwo ahangaha aba ari amarushanwa ahubwo ukureba icyakorwa kugira ngo tuzane impinduka.'

Yashimiye ibigo byose byateye intambwe ikomeye yo kwitabira aya marushanwa, ashimira abatsinze ndetse abasaba gukomereza aho ari na ko basangiza abandi ubumenyi mu rwego rwo gutuma buri wese yishimira aho akorera. 


Ibigo bifata neza abakozi mu Rwanda bahawe ibihembo bya 'People Matters Awards'


MTN Rwanda yahawe igihembo nk'Ikigo cyita ku buzima bw'abakozi kugeza no hanze y'akazi


Juliet Bideri ukora mu ishami rishinzwe kwita ku bakozi muri MTN Rwanda yavuze ko iki gihembo bagikesha gukorera hamwe gushyira imbere ubuzima bw'umukozi kuva ku kazi kugera iwe mu rugo



Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bine muri 'People Matters Awards'



Abitabiriye bose bizihiwe


Ubwo ikigo cya World Disaster Center cyashyikirizwaga igihembo



Isibo Group LTD niyo yegukanye igihembo cyo kubaka aho gukorera hadaheza kuri buri wese


REG yahembwe nk'ikigo cyubatse aho gukorera heza ku bagore


Ikigo cya 'The Wellspring Foundation for Education' cyahembwe


Akanyamuneza kari kose nyuma yo gutsindira ibihembo


RRA yahembwe nk'Ikigo gishyiraho porogaramu nyinshi zishyigikira imibereho myiza y'abakozi

Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda yatanze ibi bihembo, Steven Murenzi yavuze ko ibi bihembo bivuze ikintu kinini, ahishura ko iri ari itangiriro

Yashimiye ibigo byatsinze, abisaba gukomereza muri uwo mujyo

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda, Steven E. Karangwa yashimiye People Matters Kigali Rwanda yagize igitekerezo cyo guhemba ibigo bifata neza abakozi

MC wari uyoboye ibi birori

Abitabiriye bose bari babukereye mu myambaro myiza y'ibirori

Bafashe amafoto y'urwibutso

Ibigo byose byitabiriye byishimiye byimazeyo iyi gahunda

Ibihembo bya 'People Matters Awards' byatanzwe ku nshuro ya mbere, byatangiwe i Kigali kuri Four Points By Sheraton Hotel

Reba hano andi mafoto menshi yaranze ibi birori

AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149884/mtn-isibo-na-reg-mu-bigo-byegukanye-ibihembo-bya-people-matters-awards-byihariwe-na-bk-ama-149884.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)