Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 12 ukuboza 2024. Intego za Unicef Rwanda harimo kurengera uburenganzi bw'abana, ndetse ubu iri gukora ubushakashatsi ku buryo abana bakoresha internet ngo imenye ibyo bayikoreraho, ihohoterwa bakorerwa n'uburyo bwo kuribarinda.
Mu gushyigikira iki gikorwa, MTN Rwanda yatanze miliyoni 34.6 Frw mu masezerano y'ubufanye na UNICEF, aho izanafasha abo bana gukoresha urubuga rwigirwaho rw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, ruzwi nka Eâ"Learning n'iza UNICEF, Itetero n'Ingazi gukoreshwa ku buntu.
MTN izafatanya na UNICEF muri gahunda yo kurwanya imirire mibi binyuze mu gikorwa cyo gutanga igi ku mwana buri munsi mu karere ka Gicumbi. Iyi gahunda izafasha kuzamura imirire y'abana barenga 1000 ndetse binagabanye imibare y'abana bagwingira muri ako karere.
Umuyobozi Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey yavuze ko ubufatanye na MTN mu kumenyekanisha gahunda yo gutanga igi rimwe kuri buri mwana buri munsi izatanga umusaruro mu kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda kandi bizagera ku babyeyi benshi.
Yagize ati 'twagiye tubona impinduka muri iki gikorwa cyo gutanga igi ku mwana ariko ntituragera aho dushaka kugera, twizera ko ubu bufatanye na MTN Rwanda n'uburyo izwi mu gihugu bzautuma buri muryango uha abana amagi inshuro nyinshi mu cyumweru kandi ibyo bizagira akamaro cyane mu kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda'
Muri ubu bufatanye, MTN izajya yamamaza ibikorwa bya UNICEF ku mbuga nkoranyambaga zayo no mu bikorwa byayo by'ubukangurambaga kugira ngo bongerere abantu ubumenyi ku bijyanye n'uburenganzira bw'abana no kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi mukuru wa MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko ubu bufatanye bujyana n'ikindi gikorwa bari bafite cyatangiye mu 2022 cyo gufasha abana kuba abana (help children be children campain), ahamya ko abana bashobora guhurira n'ihohoterwa kuri internet ari yo mpamvu bari bakeneye gukorana n'ikigo gifite ubumenyi buhagije ku bibazo abana bahura na byo n'uburyo babirwanya.
Yagize ati 'tunejejwe cyane n'ubu bufatanye kuko tuzi ko duteye intambwe mu kubaka u Rwanda, aho umwana ashobora kwiga, kugira inzozi, no kugera kure hashoboka'
Ubu bufatanye ni intambwe mu kuzamura imibereho y'abana, binyuze mu gukemura ibibazo by'imirire mibi, ihohoterwa rikorerwa abana kuri internet, no kubaha uburezi binyuze mu ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.