MTN Rwanda yifurije abakiliya bayo Noheli nzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MTN Rwanda, yifurije abakiliya bayo Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2025, ibashimira kuba baramaze kuba bamwe mu bagize uyu muryango muri uyu mwaka dusoje.

Ni ubutumwa banyujije ku rukuta rwabo rwa X, aho bagize bati: "Muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka, dufashe uyu mwanya kugira ngo dushimire byimazeyo abakiliya bacu n'abafatanyabikorwa, kuba mwaragize 2024 umwaka utazibagirana."

Ubutumwa bwakomeje bugira buti: "Mu gihe mwizihizanya Noheli n'abo mukunda, turabifuriza ko ingo zanyu zuzura umunezero, ibitwenge n'imigisha. Mwarakoze kuba bamwe mu bagize umuryango wa MTN."

MTN Rwanda yifurije abakiliya bayo Noheli nziza nyuma y'iminsi micye yinjiye mu bufatanye n'Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho cya Tecno ishami ry'u Rwanda, bugamije kwinjiza abakiliya babo mu minsi mikuru isoza umwaka bishyiriraho poromosiyo abakiliya.

Ni poromosiyo yatangiye tariki 7 Ukuboza 2024 ikaba izageza tariki 4 Mutarama 2025, aho umuntu uzajya ugura telefone yo mu bwoko bwa Tecno iyo ariyo yose agashyiramo simcard ya MTN ya 4G, azajya ahita ahabwa impano ya 15GB za internet n'iminota 300 yo guhamagara bizamara amezi atatu.

Ku bazajya bagura telefone za Spark na Camon, bazajya bongezwa 'ecouteurs', abaguze POP bazajya bahabwa impano ya Noheli irimo ibintu bitandukanye, mu gihe abazajya bagura Phantom bazajya bahabwa impano zose.

Ntabwo izi ari zo mpano zihari zonyine kuko hari n'izindi zitandukanye nk'uko Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Mobile Rwanda, Mucyo Eddie, abisobanura.

Ati: 'Hari izindi mpano nini zirimo firigo, moto, itike iriho 200,000 Frw yo guhahiraho mu maguriro agezweho (Supermarkets) dukorana ndetse na telefone. Kugira ngo izi mpano na zo zitangwe hazabaho tombola ku bantu bose baguze telefone, abazagira amahirwe bazatsindira bimwe muri ibi bihembo.'

Akomeza avuga ko kandi aba banyamahirwe bazongera bagatomborwa, bakabona 30GB za internet ziyongera kuri 15GB babona bakigura telefone.

Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by'ikoranabuhanga na serivisi z'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira René, aherutse kuvuga ko umwaka wa 2024 wababereye umwaka mwiza kuko babonye abakiliya benshi babagana muri serivise zitandukanye.

Ati: 'Iminsi mikuru ni iminsi twese dusubira inyuma tukitekerezaho, tugatekereza ku miryango yacu ndetse n'intumbero dufite mu myaka iri imbere. Mbere y'uko twinjira muri 2025 twifuje guha abakiliya bacu impano.'

Imibare y'amezi icyenda yasojwe ku wa 30 Nzeri 2024, igaragaza ko abafatabuguzi ba MTN Rwandacell biyongereyeho 5,3% ugereranyije n'igihe nk'iki mu mwaka ushize bagera kuri miliyoni 7.6, n'abakoresha serivisi za Mobile Money biyongera ku rugero rwa 13.4%, kuko bageze kuri miliyoni 5.2.

MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ku ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk'uko biri muri gahunda y'ibikorwa ya 2025.


MTN Rwanda yifurije abakiliya bayo Noheli nziza n'umwaka mushya muhire 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150058/mtn-rwanda-yifurije-abakiliya-bayo-noheli-nziza-ibashimira-ubufatanye-bwiza-bagaragaje-mu--150058.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)