Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristo, abantu benshi b'ibyamamare bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye bifuriza ababakurikira Noheli nziza, abandi bakifashisha amashusho n'amafoto berekana uko bayizihije.
Bamwe muri bo ntibanategereje ko Noheli igera, kugira ngo bifotozanye n'imiryango yabo nk'uko bagiye babigaragaza ku mbuga zirimo Instagram, X [Twitter], Snapchatt n'izindi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto ya bamwe mu byamamare mu ngeri zinyuranye zirimo imyidagaduro, ruhago, iyobokamana n'ibindi, basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga uko bizihije uyu munsi.
Abenshi muri ibi byamamare, bafashe amafoto meza aryoheye ijisho bari hamwe n'imiryango yabo bagaragaza ko bishimiye gusangira n'abo bakunda uyu munsi ufite igisobanuro cyihariye ku Bakristo.
Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we bishimiye gusangira umunsi mukuru wa Noheli
Isimbi Model n'umuryango we ni uko bizihije Noheli
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ni uko yariye Noheli
Miss Muyango yasangiye Noheli n'abana bato
Zari aryohewe n'ibiruhuko by'iminsi mikuru
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasangiye Noheli n'umuryango we
Isimbi Abiella wabaye Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda yizihije Noheli ari hamwe n'umuryango we
Umunyarwenya Rusine Patrick na we ni uko yizihije Noheli
Abarimo Miss Ishimwe Naomie witegura kurushinga n'abavandimwe be bizihije Noheli
Umuhanzi Drake yizihije Noheli
Abaramyi Ben na Chance bifurije abantu bose Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2025
Igikomangoma cya Wales n'umuryango we
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Bijoux
MC Brian n'umuryango we bishimiye Noheli
Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yagize ibihe byiza kuri Noheli
Sheebah Karungi yifashishije umwana we mu kwifuriza abakunzi be Noheli nziza
Umuhanzikazi Simi, umugabo we Adekunle n'umukobwa wabo ni uko bizihije Noheli
Christiano Ronaldo n'umuryango we mu byishimo bya Noheli
Keza Terisky n'umuhungu we bari babyambariye
Umuhanzi John Legend witegura kuza gutaramira mu Rwanda yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we
Umukundwa Cadette ni uko yayizihije
Umuhanzikazi Spice Diana
Umuhanzikazi Shensea
Lupita Nyong'o yasangiye Noheli n'injangwe ye
Lesego Chombo uherutse kugirwa Miss World Africa yahawe impano kuri uyu munsi udasanzwe
Ababishoboye basangiye uyu munsi n'imiryango yabo