Kigali nziza, Indorerwamo y'u Rwanda, Umurwa w'amahoro, imaze iminsi irabagirana kubera imitako, amatara ndetse n'ibindi byashyiriweho kuyirimbisha muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n'abatuye Isi muri rusange bizihiza iminsi mikuru ya Noheri n'Ubunani.
Ubwiza n'isuku bisanzwe ari ibyihariye ku Mujyi wa Kigali, byongereweho amatara arabagirana acanwa nimugoroba, ku buryo aho utambuka hose ubona ko iminsi yateguriwe uku kurimba, idasanzwe.
Kuva hagati muri uku Kuboza, mu mahuriro atandukanye y'Umujyi hatangiye gushyirwa imitako itandukanye ibereye ijisho yiyongera ku bwatsi busukurwa buri gihe, busanzwe bugaragara muri 'Rond Point' zo hirya no hino.
Abikorera nabo ntibatanzwe, bafashe ibyapa binini bivuga kuri Serivisi batanga, babishyira mu busitani, banandikaho ubutumwa butandukanye bwo kwifuriza Abanyarwanda Noheri nziza ya 2024 ndetse n'Umwaka muhire wa 2025.
Inzu zitandukanye nk'Ibiro by'Umujyi wa Kigali, Kigali Convention Centre, Amahoteli akomeye n'izindi, zahawe imitako n'amatara yihariye, ku buryo uzitemberera iruhande mu masaha ya nimugoroba yihera ijisho akaryoherwa.
Ni nako kandi ibiro bikuru by'ibigo by'abikorera nk'amabanki, Ibigo by'ubwishingizi n'ibindi bifite inyubako z'imiturirwa byakoze ibishoboka ngo bikeshe kurushaho inyubako zabo, ku buryo bubereye ijisho rya buri umwe.
Mbere y'amasaha macye ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, InyaRwanda yatembereje Camera ifata amashusho ahantu hatandukanye maze ibahitiramo amafoto 150 meza cyane y'ahantu hatandukanye.
Rond Point yo mu Mujyi yamaze gutakwa ni uku igaragara mu masaha y'ijoro
Four Points By Sheraton Hotel yamaze kurimbishwaÂ
Mu mihanda ya Kigali ibintu byose byahinduye isura
Ibiro by'Umujyi wa Kigali byarimbishijwe mu buryo budasanzwe
Abantu bari kugenda bifotoreza ku mitako yatatswe hirya no hino mu Mujyi
Sante Famille Hotel yatatswe mu buryo bwihariye
Convention Center irasa neza cyane kurusha uko byari bisanzwe
Banki ya Kigali na yo yarimbishijwe mu rwego rwo kwifuriza abakiliya bayo iminsi mikuru myiza
Ibigo binyuranye byashyize ibyapa n'imirimbo yabyo hirya no hino mu mihanda ya Kigali byifuriza abakiliya babyo ibiruhuko byiza by'iminsi mikuru y'impera z'umwaka
Iminsi mikuru yahumuye mu Mujyi wa Kigali
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda