Minisitiri Biruta yabigarutseho mu Ihuriro rya Gatanu rihuza abakozi abakozi b'abagore RCS hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere umugore ukora muri urwo rwego.
Yavuze ko mugore w'Umunyarwandakazi afite aho yavuye n'aho ageze kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu, ibinagaragarira cyane muri RCS bijyanye n'aho uru rwego rugeze ruteza imbere umugore.
Ati 'Umukuru w'Igihugu cyacu ahora akangurira umugore guharanira kwiteza imbere kuko ari we nkingi y'umuryango nk'uko dukunze no kuvugako ari 'Mutima w'Urugo''
Yavuze ko abo bakozi ari imbaraga z'Igihugu, abereka ko inshingano zabo zo kugorora zibasaba kugira ubudasa kugira ngo bagera ku ntego.
Yabasabye ko nk'abakozi b'abagore b'umwuga ba RCS, basabwa kujya bitabira gahunda za Leta mu midugudu batuyemo, bagafatanya n'abandi bagore guteza imbere igihugu.
Ati 'Ni ingenzi kuko mu bice by'icyaro hakenewe guhuza imbaraga ngo imyumvire y'abagore irusheho kuzamuka maze umuryango babereye inkingi utere imbere.'
Minisitiri Dr. Biruta yijeje ko minisiteri ayoboye izakomeza gukorana na RCS mu gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere umugore w'umwuga muri urwo rwego by'umwihariko na bo ashinzwe kugorora.
Umwe mu bakozi ba RCS bitabiriye iryo ruhiro witwa AIP. Alice Kirabo, yavuze ko ikintu cya mbere yungutse ari ukwigirira icyizere no kutayoborwa n'amarangamutima mu kazi.
Ati 'Dukora akazi gasaba kutayoborwa n'amarangamutima kuko duhura n'abantu benshi, barimo abo dufitanye isano, ariko ugomba kugorora uko bikwiye utitaye ku marangamutima.'
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yagaragaje uburyo u Rwanda ari kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.
Aha yashingiraga kuri raporo iheruka yakozwe na 'World Economic Forum' ku cyuho mu buringanire, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa 39 ku Isi mu bihugu 146.
Ati 'Ibi bigaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rushimishije. Ni muri urwo rwego na RCS itasigaye inyuma muri gahunda yo guteza imbere umugore.'
Ni ingingo uyu muyobozi ashimangiza imibare, aho igaragaza ko RCS ifite abakozi b'umwuga b'abagore 951 bangana na 29% by'abakozi b'umwuga b'urwo rwego bose.
Ati 'RCS izakomeza kongera umubare w'abakozi bayo b'abagore b'umwuga buri mwaka kugira ngo igere kandi inarenge ku gipimo u Rwanda rugenderaho, cy'imyanya nibura 30% ikwiye guhabwa abagore mu nzego za leta n'iz'abikorera.'
Yashimangiye ko ibyo bijyana ko kwimakaza no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko iryo hame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye rigerwaho ari uko abagabo n'abagore babigizemo uruhare.
CG Murenzi yavuze ko iyo ari yo mpamvu nyamukuru bategura iri huriro rishingiye ku nsanganyamatsiko igaruka ku kongerera ubushobozi abakozi b'abagore b'umwuga, kwita ku mibereho yabo no kubihuza byombi n'inshingano baba bafite mu miryango yabo ntihagire icyangirika.