Muzibuke gahunda ya TunyweLess: Ubutumwa bwa Meya Dusengiyumva ku minsi mikuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X, Meya Dusengiyumva yavuze ko ari byiza kwishimana n'imiryango n'inshuti mu minsi mikuru ariko bakibuka no kunywa mu rugero cyangwa bakazireka ku bo bishobokera.

Ati 'Mu birori bisoza umwaka, kwishima ni ngombwa ariko tukazirikana gahunda ya TunyweLess. Ubuzima bwacu ni bwo buza ku isonga kugira ngo mu mwaka utaha tuzakomeze gutera imbere nk'uko Igihugu cyacu kibyifuza."

Yibukije Abanyarwanda kandi gahunda y'Umujyi wa Kigali y'isuku inoze, asaba ko ahakorerwa ibirori hajya habungabungwa, isuku ikimakazwa kugira ngo umujyi wacu ugume usa neza.

TunyweLess ni ubukangurambaga Leta y'u Rwanda ishyize imbere, nyuma y'uko hari hamaze kugaragara ko abantu bijandika mu kunywa inzoga z'umurengera, urubyiruko rukaba urwa mbere mu gufata agatama.

Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwamuritswe mu 2023 ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n'imyifatire y'abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by'Abanyarwanda bose banywa inzoga, bavuye kuri 41% mu 2013. Muri abo bafata ku gasembuye hagaragaye ko 61,9% ari abagabo.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yifurije Abanya-Kigali iminsi mikuru myiza ariko abasaba kwibuka gahunda ya TumweLess



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muzibuke-gahunda-ya-tunyweless-meya-dusengiyumva-yifurije-abanya-kigali-iminsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)