Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, umuramyi wagwije ibigwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda, Gentil Misigaro utuye muri Canada ariko akaba ari kubarizwa mu Rwanda, yagiranye ibihe byiza n'abakristo ba Restoration Church Masoro mu materaniro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
Noheli ni umunsi ukomeye ku bakristo mu mahanga yose, ukaba wizihizwa buri tariki 25 Ukuboza. Kuri Noheli y'uyu mwaka, abakristo ba ERC Masoro bagiriwe umugisha udasanzwe wo gutaramana n'umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Biratungana" na "Buri Munsi" Ft Adrien Misigaro.
Gentil Misigaro yakiriwe ku ruhimbi na Apostle Yoshuwa Masasu ngo asuhuze iteraniro, maze yakiranwa urugwiro. Uyu muramyi yavuze ko ERC Masoro ahafata nko mu rugo. Yatumiye abakristo bose kuzitabira igitaramo azaririmbamo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali" kizabera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Uyu muhanzi ukubutse mu bitaramo yafashijemo Meddy muri Canada, yabibukije ko "tuzaba turi kumwe n'umwigisha mwiza" [yavugaga Apostle Masasu]. Yongeyeho ati "Yego, niteguye kuzarya ibyo kurya bishoboka byose 'byubaka ubugingo', kandi niteguye kuzaramya Imana. Nasengeye iki gitaramo kuruta uko nakoze imyitozo yo kuririmba (repetition)".
Yakomeje avuga ko yizeye ko Imana izakora ikintu kidasanzwe ku Cyumweru mu gitaramo cya Joyous Celebration. Ati "Icyo nababwira, ufungure umutima wawe, witegure kwakira". Abisabwe na Apostle Masasu, yabaririmbiye indirimbo ye "Biratungana". Nubwo yari yasaraye, yabahesheje umugisha mu masegonda macye, avuga ko haririmba umutima.
Tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w'amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y'Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events. Aba baririmbyi bazasagira uruhimbi na Gentil Misigaro ndetse na Alarm Ministries.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse ab'inkwakuzi bageze kure bagura amatike. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.
Kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.
Joyous Celebration igiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ni itsinda ryo muri Afrika y'Epfo rifite ibigwi bikomeye mu muziki w Gospel muri Afrika. Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Yesu Wena UnguMhlobo", "Hallelujah Nkateko", "Ndenzel' Uncedo Hymn 377", "Bhekani Ujehovah", "Wenzile" n'izindi.
Gentil Misigaro yahaye Noheli abakristo ba ERC Masoro
Gentil Misigaro yakiriwe ku ruhimbi na Apostle Masasu uzabwiriza mu gitaramo cya Joyous Celebration
Gentil Misigaro yavuze ko Imaza izakora ikintu kidasabzwe mu gitaramo cya Joyous Celebration
Kuri ERC Masoro ni hamwe mu hari kugurishirizwa amatike ya Joyous Celebration Live in Kigali
Benshi banyotewe cyane no kuzitabira "Joyous Celebration Live in Kigali Concert"
Gentil Misigaro yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 24 Ukuboza
Gentil Misigaro yasangiye Noheli n'abakristo ba ERC Masoro mbere yo gutarama muri Joyous Celebration Live in Kigali ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024