Mu Ukwakira 2024 nibwo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yumvikanye, avuga ko urubanza rwa Charles Onana wari imbere y'ubutabera bw'u Bufaransa ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari urw'iki gihugu muri rusange.
Yagize ati 'Twizeye ko ubutabera buzatangwa, ubu butabera buzashimangira ko twabuze abantu benshi kurenza bo Abanyarwanda babuze muri Jenoside. Ntabwo ndibwirirwe mvuga ku ngaruka zageze ku bukungu kubera iyi ntambara, ku bw'ibyo uru rubanza natwe ni urwacu.'
Aya magambo Muyaya yayatangaje bigendanye n'uko RDC nubundi isanzwe ikorana na Onana mu bikorwa byo guharabika u Rwanda, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'amasaha make, Urukiko rwa Paris mu Bufaransa ruhamije Charles Onana, ibi byaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse kuri aya magambo yigeze gutangazwa na Muyaya.
Abinyujije kuri X, Nduhungirehe yagize ati 'n'ibyavuyemo nabyo (ni ibyanyu)'.
Ubu butumwa bwa Nduhungirehe bwashimangiraga ko RDC ikwiriye kwemera ko gutsindwa kwa Onana nako ari ukwayo, nk'uko yavuze ko urubanza ari urwayo.
Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 nibwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi Charles Onana ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti 'Rwanda, la vérité sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent'.
Uru rukiko rwategetse Onana kwishyura ihazabu y'Amayero 7400 mu minsi itarenze 120. Damien Serieyx wakosoye iki gitabo na we yaciwe ihazabu y'Amayero 5000.
Urukiko rwasobanuye ko icyakoze, Onana na Serieyz babaye bishyuye iyi hazabu mu gihe kitarenze iminsi 30, bagabanyirizwaho 20% ariko agabanywa ntagomba kurenga Amayero 1500.
Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y'ibihumbi 11 by'Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.