Ngororero: Gutinya kwiteranya, imwe mu mpamvu zitiza umurindi ihohotera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bwagaragajwe mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwa RIB ku byerekeye ihohotera. Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Murenge wa Kabaya, basobanuye ko guhishira ihohoterwa babiterwaga ahanini no kutamenya amoko yaryo n'ibyaha biyashingiyeho, no kuba abahohoterwa ubwabo badakunda uwabatangira amakuru kuko bifatwa nko gusebya umuryango.

Nzakizwanimana Béatrice uyobora umwe mu midugudu yo mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero, yavuze ko yari yarahisemo kwifata, atagitanga amakuru yafasha mu gukumira ihohoterwa, yirinda ko umuryango urimo iryo hohotera wamufata nk'aho ari kuwutaranga no kuwusenya.

Ati 'Usanga umugore iyo tumugiriye inama ngo aregere ihohoterwa yakorewe, yanga kubikora ngo batamufungira umugabo. Umugore iyo avuze ngo umugabo nashaka anyice se, urumva ataba akuzitiye? Ubu hari urugo ntabasha kugeramo kuko umugabo waho arampiga avuga ko ari njyewe umusenyera urugo, sinzi niba mwaduha inama zo kujya duca inyuma tukabakorera raporo rwihisha.'

Ngendahayo Jean Baptiste, umwe mu Nshuti z'Umuryango mu Murenge wa Kabaya, yavuze ko hari amakuru amenya ariko akirinda kuyatanga mu nzego zishinzwe kurwanya ihohotera kuko bene yo baba badashaka ko asohoka ngo ajye hanze.

Yagize ati 'Usanga umubyeyi ahohoterwa ariko ntashake gutanga amakuru kuko iyo abantu badutabaje umuntu tumugeza kwa muganga, ariko akagenda ayobya uburari ko yaguye akavunika kandi yari yakubiswe. Ibyo rero, bituma natwe tutamenya uko twakurikirana ibyo bibazo kuko niba nyir'ubwite na we adashaka ko amakuru ye asohoka akatwita abanyamagambo, tukabura uko tumufasha.''

Gusa ariko, ngo Ngendahayo yahinduye imyumvire nyuma yo guhugurwa na RIB, akavuga ko agiye kujya atanga amakuru, ari na bwo azaba abaye inshuti y'umuryango nyakuri.'

Umukozi w'Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry'umuryango, Mukantabana Odette, yavuze ko hari abagore bagihohoterwa kubera imiryango yabo, aho yifashishije urugero, yagaragaje ko we ubwe azi urugero rw'umugabo wakubise umugore we akamukomeretsa, ariko inkiko zikaza kumugira umwere kubera ko abagize umuryango we basabye umwe mu bana be kubeshya ko nyina yakomerekejwe no kugwa hasi aho gukubitwa.

Ati 'Twabimenye nyuma habonetse ubutumwa bwa telefone nyinawabo yandikiye uwo mwana amushimira ko yafunguje se. Ni urugamba tugomba gukomeza kurwana na rwo.''

Umukozi muri Isange One Stop Centre, Mukankaka Alice, yavuze ko kudatanga amakuru ku wahohotewe bihereye hasi, bituma inzego zindi zo hejuru zitabasha kumufasha, bikaba byanatuma uwahohotewe arengana no mu butabera, kuko kenshi ibimenyetso biba byasibanganye.

Ati 'Ntimukagire impungenge ko umuntu yahishiriye amakuru cyangwa adashaka kuyatanga, ahubwo mwe nimutinyuke muyatange kuko n'iyo azadufasha kumurenganura. Uwo wifuza ko umugabo we arekurwa ngo mu rugo badasonza cyangwa bakamusenda, abikora atishimye. Mwe nimubivuge, ni bwo muzaba mutanze umusanzu nk'abayobozi.'

Mu bindi bibazo by'ihohoterwa rikorerwa mu ngo bigahishirwa, harimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, gusesagura umutungo w'urugo, umwe mu bashakanye agatinya kubiregera byitwa ko abikoze yaba asenye urugo, ingaruka zivamo zikabamo no kwicana ku bashakanye kuko habuze uwabafasha kugaragaza ibibazo biri mu ngo.

Nubwo nta mibare ihamye ihari, ariko bigagara ko abagore bahohoterwa kurusha abagabo mu Karere ka Ngororero

Ubu bukangurambaga bubaye mu gihe isi yose iri mu gihe cy'iminsi 16 yo kurwanya ihohotera, aho isi yifuza umuryango mwiza uzira ihohotera.

Ubuyobozi bwa RIB bwibukije abayobozi b'inzego z'ibanze ko ari itara ry'abaturage, bityo ko banakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohotera rihabera, baritangira amakuru
Nzakizwanimana Beatrice uyobora umwe mu midugudu muri Ngororero, yavuze ko mbere y'ubu bukangurambaga yari yarahisemo kwifata aho gutanga amakuru, ariko ubu akaba agiye guhindura imikorere
Gitifu w'Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, Ndayisenga Simon, yavuze ko imyumvire ikiri hasi ku ihohoterwa mu miryango, bisaba urugendo kuyihindura
Abayobozi bo mu nzego z'ibanze barimo ba mudugudu, abajyanama b'ubuzima, inshuti z'umuryango n'abandi, bajyaga bahisha amakuru banga kwiteranya, bavuze ko bagiye guhindura imikorere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-gutinya-kwiteranya-imwe-mu-mpamvu-zitiza-umurindi-ihohotera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)