U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihanze amaso ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu nzira zigamije amahoro, ndetse kuva mu 2019 rwasinye amasezerano n'u Burusiya yo kubaka mu Rwanda Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire.
Inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zikora mu bihugu 32, zigatanga amashanyarazi arenga 10% cy'amashanyarazi yose atunganywa mu Isi.
Nka Afurika y'Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire angana na gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y'Epfo itunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh.
Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 ubwo u Rwanda rwaganiraga n'inzobere mu byo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko ibihugu byateye imbere byinshi byanyuze inzira yo gukoresha izi ngufu.
Yashimangiye ko ibiganiro hagati y'u Rwanda n'u Burusiya bigikomeje ariko ibyo gutunganya ingufu za nucléaire bisaba kubyitondera.
Ati 'Umushinga warakomeje turaganira ariko ingufu za nucléaire bisaba ko igihugu kibigendamo cyitonze, cyane ko biba ari ubwa mbere tubigiyemo nk'igihugu. Imishinga irakomeje, tukizera ko igihe nikigera tuzafata icyemezo tukaba twatangira gushyira mu bikorwa iyo mishinga.'
Yagaragaje ko mbere y'uko u Rwanda rugera ku ntambwe yo kubaka uruganda rw'amashanyarazi ya nucléaire, ari ngombwa kubanza kuganira n'abandi bafite izo nganda tukamenya ubunararibonye bwabyo, ibyo bize, 'amasomo bavanyemo n'uburyo twakwitwararika.'
Dr. Gasore yasobanuye ko imishinga y'ingufu za nucléaire ari iy'igihe kirekire.
Ati 'Ntabwo ari mu gihe cya vuba ni mu gihe kiringaniye kenshi kiba kirenze imyaka itanu] Iyo wubatse uruganda ruba ruzamara nk'imyaka 60. Iyo urebye rero kurushyira mu bikorwa bifata hagati y'imyaka itanu na 10. Ni ibintu abantu bagendamo bitonze kubera ko murabizi ko iyo habaye impanuka ziza ziremereye ariko bifite n'amategeko n'amabwiriza mpuzamahanga akaze bigomba gukurikiza ku buryo kubyihutisha cyane bisa nk'aho bidakunda.'
Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov, muri Kanama yatangaje ko inzobere zo mu Kigo cy'u Burusiya gishinzwe Ingufu, Rosatom, zizagera mu Rwanda zigaragaze mu buryo burambuye uko imishinga ikubiye mu masezerano yashyirwa mu bikorwa.
Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw'indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ari yo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n'umutekano kuko nko mu byuma bisaka ari zo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.
Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi ari na yo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza gutekereza ko zaba zigamije gukora intwaro.