Ni iki cyihishe inyuma y'urugendo rwa Wizkid... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda yahawe amakuru yizewe, yemeza ko uyu mugabo azamara iminsi ibiri i Kigali mu rugendo 'rugamije guhura na ba DJ n'abahanzi agamije kumenyekanisha Album ye nshya aherutse gushyira ku isoko'. 

Wizkid yaherukaga i Kigali mu 2016, ubwo yaririmbaga mu bitaramo binyuranye yari yatumiwemo birimo 'Mutziig Beer Fest' 

Ni umwe mu bahanzi bigazeho muri Afuka, ndetse ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 18.

Yagiye akorera ibitaramo binyuranye byo muri Afuka. Ndetse, benshi bamuzi binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka 'Socco', 'Fever', 'Starboy', 'Brown Skin Girl' n'izindi.

Mu rugendo rwe i Kigali, azahura kandi agirane  ibiganiro n'abari mu muziki 'ariko nta gitaramo azaririmbamo'.

Wizkid amaze gukorana n'abahanzi bakomeye ku Isi barimo nka Drake, Beyonce, Chris Brown n'abandi.

Kandi amaze gukorera ibitaramo mu bihugu birimo nka Australia, Portugal, U Bufaransa, U Bwongereza, mu bihugu by'u Burayi n'ahandi.

Wizkid ari mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, ndetse baciye uduhigo muri Afurika.

Ashyize imbere gukora umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Afropop, R&B, Reggae, Dancehall ndetse na Pop.

Inyandiko ziri kuri internet, zivuga ko yatangiye urugendo rw'umuziki afite imyaka 11, ndetse afatanyije na Korali yaririmbaga babashije gusohora Album y'abo.

Mu 2009 yasinye kontaro ye ya mbere muri Label ya E.M.E, amenyekana cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka 'Holla at Your Boy', akomereza kuri Album zirimo 'Superstar' yo mu 2011, yongeraho indirimbo nka 'Tease Me', 'Bad Guys', 'Don't Dull' n'izindi.

Wizkid agiye kuza i Kigali agenzwa no kumenyekanisha Album ye ya Gatandatu yise 'Morayo" yasohoye, ku wa 22 Ugushyingo 2024. Ubwo yashyiraga hanze iyi Album, yavuze ko yayituye umubyeyi we Juliana Morayo Balogun, witabye Imana muri Nzeri 2023.


Wizkid azagera i Kigali, Ku wa 23 Ukuboza 2024, asubire iwabo tariki 25 Ukuboza 2024, ni mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye

Wizkid yaherukaga i Kigali muri Kanama 2016- Imyaka umunani yari ishize



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149408/ni-iki-cyihishe-inyuma-yurugendo-rwa-wizkid-i-kigali-nyuma-yimyaka-8-atahagera-149408.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)