Uyu muraperi avuga ko nk'abandi bose, umuntu akwiye gushima Imana mu gihe cyose umwaka 'urangiye uri muzima".Â
Ati "Hari ibitaramo byinshi nagiye nkora, kandi n'ubundi haracyari n'ibindi nzitabira, n'ibindi bikorwa nzabaha. Umwaka urabura igihe gito, ariko hari byinshi ngomba kubagezeho. Navuga ko rero umwaka warampiriye, Kandi ndashima cyane abakunzi banjye n'umuntu wese wagize uruhare kugirango uyu mwaka ube mwiza kuri njyewe kurushaho."Â
Aravuga ko ibi mu gihe mu 2023, yakoze igitaramo gikomeye cyahuriranye n'imyaka 10 yari ishize ari mu muziki. Cyabereye ahazwi nka Camp Kigali.Â
Hari abari biteze ko azakomeza muri uyu murongo, ku buryo buri mwaka yajya akora Igitaramo nk'iki ariko siko byagenze.
Dany Nanone yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka yatekerezaga gukora igitaramo nk'iki ariko 'haje kuzamo imbogamizi biba ngombwa nyine ko igitaramo cyanjye kitakibaye kubera ko nagize gahunda nyinshi z'ibitaramo nitabiriye, kandi ntagomba guhagarika'.
Uyu muraperi avuga ko n'ubwo bimeze gutya, ariko atekereza kuzakora iki gitaramo mu 2025 kandi 'kizaba ari cyiza kurusha icyabanje'.
Dany avuga ko muri 2023 yarangije ikorwa rya Album 'Iminsi myinshi', ahita atangira gukora kuri indi Album nshya.
Ati "Album nyigeze kure. Album nyifitiye n'ubwoba. Ni album nziko abantu bazakunda. Kandi ntabwo ari igihe kinini kugirango mbahe indi Album nshya."
Uyu muhanzi yavuze ko Album ye izaba iriho ibihangano bye bwite yikoranye n'ibyo yakoranye n'abandi bahanzi.
N'ubwo aterura ngo avuge abaraperi, ariko ashimangira ko yakoranye na bagenzi be kandi hariho 'indirimbo Nziza, nziko abantu bazayishimira'.
Dany Nanone yavuze ko mbere y'uko umwaka urangira, azashyira hanze indirimbo ye imwe, hanyuma mu 2025 ashyire hanze Album.
Dany Nanone yatangaje ko ageze kure Album ye nshya nyuma ya "Iminsi myinshi"Â
Dany Nanone yavuze ko yakoranye n'abahanzi banyuranye kuri Album ye
ÂDany Nanone yavuze ko 2024 wabaye umwaka mwiza ashingiye ku bitaramo yitabiriye n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi yagaragayemoÂ
Dany yavuze ko Alum izasohoka ishimangira uruhare rwe mu iterambere rya muzika y'u Rwanda
Â