Iyi ndwara idasanzwe mu buhinzi bw'icyayi yatangiye kumenyekana mu myaka ibiri ishize, ariko abantu ntibahita bayisobanukwa, aho babonaga icyayi cyuma bitazwi icyabiteye.
Nyuma byaje kugaragara ko biterwa n'udukoko tumeze nk'ibishorobwa, ndetse bimenyekana ko buturuka ku kuba ubutaka bufite ubusharire bwo hejuru.
Umwe mu bahinzi b'icyayi ufite igice cya hegitari, waganiriye na IGIHE, yavuze ko iyo ndwara y'igishorobwa yabagoye kuko iyo yateye mu murima bitangira icyayi kipfunyika amababi, umusaruro ukabura, bikageza n'aho cyuma burundu bigasaba kukirandura.
Ati 'Iyo bijemo icyayi kiripfunyika amababi, ndetse kikanuma. Iyo urimbuye igiti usanga harimo ibishorobwa mu mizi, ubu usanga turi kubitoragura. Twabuze imiti yakirwanya, ubona ko uwabitera nk'umuti wa DDT n'uko itakibaho, cyangwa se simikombe byapfa, ariko batubwiye ko bitaba ari byo kuko byakwangiza n'amababi yo gusarura.''
Yakomeje avuga ko byabahombeje kuko byatubije umusaruro babonaga, ndetse hakabaho no kurandura ibiti byeraga, ibyo baheraho basaba ubuyobozi kubafasha gutera ikindi aho cyaranduwe.
Umuyobozi wa KOBACYAMU, Mukanzirabatinyi Marthe, ibumbye hamwe abahinzi 6100 bo mu mirenge ya Uwinkingi na Kitabi bahinga icyayi kuri hegitari 800, nawe yavuze ko iyi ndwara yadutse mu cyayi cyabo babona kiba umuhondo, kigahunguka amababi, ndetse bikanuma, imirima igasigara ari ibitaru.
Ngo nyuma hakozwe ubushakashatsi, babona ko ari ibishorobwa biza mu butaka bikarya imizi y'icyayi kikageza ubwo cyuma, aho hegitari 300 muri 800 zifitwe n'abaturage, zarwaye.
Ati 'Twagiye mu mirima, ducukuye dusanga mu butaka byandagayemo, turabicukura, tunatekereza kubitera imiti yica udukoko, ariko abahanga mu buhinzi batubwira ko byakwica n'utundi dufite umumaro, twigira inama yo kujya tubitoragura.''
Mukanzirabatinyi yakomeje avuga ko byaje kugaragara ko umuti urambye w'iki kibazo ari ukurwanya ubusharire bw'ubutaka haterwamo ishwagara, gusa ariko ikaba ihenze itapfa kugurwa mu bushobozi bwa koperative, aho ahera asaba ubufasha bw'akarere kugira ngo babe bayihabwa kuri nkunganire ya Leta, maze babashe kuyinyanyagiza ahari ibyo bishorobwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Thaddée, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakimenye kandi bari gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo zitange iyo shwagara ikenewe, ndetse ikazanaterwa mu mirima hisunzwe imiganda kugira ngo igikorwa cyihute.
Ati 'Twasanze ari ikibazo giterwa n'ubutaka burimo ubusharire bwinshi. Tunamenya ko inshwagara yabikuraho, kandi turanayifite, tuzakora ku buryo iterwa vuba ku muganda ubuso bwose bwarwaye.''
Ubusanzwe Akarere ka Nyamagabe karangwamo ubutaka busharira, aho byibura buri mwaka haterwa ishwagara isaga toni 4000 mu rwego rwo kuburwanya, ariko bikaba ari ubwa mbere igiye guterwa harwanywa ibyo bishorobwa.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w'Umuhinzi w'Icyayi mu ruganda rw'icyayi rwa Kitabi, ku wa 19 Ukuboza 2024, hatangajwe ko umusaruro ari witezwe wagabanutseho 11% kuko ubu uri kuri 89%, aho mu byateye iryo gabanuka harimo n'icyonnyi cy'bishorobwa.
Kugeza ubu ariko, Icyayi cyo mu ruganda rwa Kitabi gikomeje kwesa imihigo mu bwiza, kuko cyabaye icya mbere mu Karere k'Ibiyaga Bigari(EAC), gihize izindi zirenga 256.
Uruganda rw'icyayi rwa Kitabi, rufite ubuso buhingwaho bungana na hegitari 1600, kimwe cya kabiri cyabwo ari icy'abaturage bari muri koperative.
Uruhare w'icyayi mu iteramberery'igihugu rurigaragaza, dore ko mu mwaka wa 2023/2024 mu Rwanda hinjiye amadevize hafi miliyoni 115$ agikomokaho.
Mu myaka itanu iri imbere(NST2) hari gahunda yo gukuba kabiri umusaruro w'icyayi, binyuze mu kongera ubuso gihingwaho no kongera uboneka kuri hegitari, aho hifuzwa ko hegitari imwe yakagombye kwerahp toni 12, mu gihe kugeza ubu hagisarurwaho toni ziri hagati y'eshatu n'esheshatu gusa.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abahinzi-b-icyayi-babangamiwe-n-ibishorobwa