Amakuru ya vuba asa n'aya ni ayamenyekanye ku wa 20 Ukuboza 2024, aho Saa Moya za mu gitondo, ubwo habonekaga imibiri mu ishyamba ry'uwitwa Nsengimana Abraham w'imyaka 47, nawe yaguze mu 2017 na Gahigi Albert, wafungiwe Jenoside mu mwaka ushize.
Mu gihe hacukurwaga imiringoti nibwo wo habonetse imibiri ibiri y'umwana n'umugore bikekwa ko yaba yarahashyizwe muri Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko ndetse ari igikorwa bamazemo igihe kuko mu mezi atageze kuri ane hamaze kuboneka imibiri 19.
Ati 'Amakuru y'imibiri igenda iboneka ntabwo ari mashya i Mbazi, kuko mu mwaka ushize wonyine twabonye igera kuri 39 igaragara neza, ndetse n'indi itarabahije kubarika neza kubera yangijwe cyane. Na nyuma yo kuva mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30, guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024, twakomeje kugenda tubona indi, ku buryo mu gihe kitageze ku mezi ane hamaze kuboneka 19 yose.''
Sindikubwabo yakomeje avuga ko ikibabaje kurushaho, iyi mibiri itaboneka ku bushake bw'abatanga amakuru, ahubwo ari ukubera imirimo yo gucukura imiringoti n'amaterasi itamaza abagiye bahisha aya makuru.
Ati 'Iyi mibiri ntiboneka kubera igikorwa cyimbitse cyateguwe cyo kuyishaka, ahubwo ni uko habayeho gucukura amaterasi n'imiringoti. Iyi yose iri kuboneka mu Kagari ka Ngara, ariko hari n'ahandi henshi hakekwa mu Murenge wa Mbazi, haba mu Kagari ka Manwali no mu tundi tugari.''
Sindinkubwabo yanavuze ko abarokotse bo muri uyu murenge bavuga ko batigeze bahwema kuvuga ko hakiri imibiri hirya no hino muri Mbazi ndetse ko ngo bahawe ubutabera bucagase.
Ati 'Ntitwahwemye kubivuga ko n'izo Gacaca zabaye, ariko kari n'agakingirizo, nta butabera abarokotse babonye, ndetse ibi bitwereka ko igikorwa cyo gushaka imibiri muri Mbazi kitigeze kigera ku ntego, bikagaragazwa n'uko iyo habayeho igikorwa cyose cyo gucuka ahantu hatarenze metero nka 200 hahita haboneka umubiri.''
Sindikubwabo yavuze ko mu gihe cy'umwaka umwe gusa, aha mu Murenge wa Mbazi hamaze gufatwa abantu 110 bagize uruhare muri Jenoside bitari barigeze bahanwa, ndetse ngo imibiri iri kuboneka muri iki gihe bigaragara ko 90% ari iyari yaragiye yimurwa, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside, bakaba basaba ko hazabaho igikorwa gihuriweho n'inzego nyinshi cyo gushakisha imibiri itaraboneka.
Umurenge wa Mbazi uri mu cyahoze ari Komini Rukondo, imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi bari bahatuye babanje guhungira ku biro by'iyo komini abandi bajya ku rusengero rw'ADEPR Maheresho, ariko benshi barahagwa.