Akarere ka Nyanza gafite igice cyitwa Amayaga mu mirenge ya Ntyazo, Muyira, Kibirizi, Kigoma na Busoro; yose izwiho kwera imyumbati nk'uko biri no mu Karere ka Ruhango bihana imbibi.
Iyo utembera muri aka gace, ugenda ubona ubuso bunini buhinzeho imyumbati y'imbuto nshya iherutse gutuburwa igakwirakwizwa mu baturage, ndetse ukabona n'ibitanda binini byanitseho imyumbati yinuwe.
Gusa ariko, bamwe mu bahinzi bayejeje ntibamwenyura nk'uko byakagombye, ahubwo barataka igihombo kuko ngo babuze isoko ry'umusaruro wabo.
Niyomugabo Charles, umuhinzi w'imyumbati ufite hegiitari eshatu wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Butara, Umudugudu wa Kigufi, yabwiye IGIHE ko ubu imyumbati iri kubura isoko kandi bo barayihinze bahenzwe.
Yavuze ko ikilo cyayo kitarenza 200Frw, ibyo we na bagenzi be bafata nk'igihombo.
Ati 'Ubu ikilo amenshi ni 200Frw, kandi mu minsi yatambutse umuhinzi yahingaga yishyimye kuko byari 500 Frw no hejuru yayo, wahinga bikagira icyo bikumarira. Ubu twarahombye cyane, kuko tuvuge niba nari mfite nk'aho nakura nka miliyoni 3Frw ubu na miliyoni imwe kuvamo ni ikibazo, kandi twashoye amafaranga menshi.''
Mutabazi Jean Baptiste, wo mu Mudugudu wa Buhaza, Akagari ka Gati, mu Murenge wa Muyira, muri Nyanza, nawe avuga ko imyumbati baheruka guhinga ku bwinshi ubu yabuze isoko.
Ati 'Ubu iragurishwa 200 Frw, ariko iyaba nayo yabonekaga byibura, urayitindikira warabuze n'ukubaza!''
Ni nako biri kandi kuri Sova Eric w'imyaka 20 nawe wo mu Murenge wa Muyira.
Uyu avuga ko yari yarahinze imingoti ine y'imyumbati, yizeye kwiteza imbere nk'urubyiruko, ariko ubu ikaba iri kumuhombera iborera mu murima kuko nta soko yayibonera.
Ati 'Nateganyaga gusarura nkakomeza kwagura ubuhinzi, nkongeramo n'ubworozi bw'inkoko, ariko ubu binsubije inyuma, kandi umuntu aba akishakisha.''
Niyomugabo na bagenzi be, basaba ubuyobozi ko bwabavuganira bukabashakira abashoramari bayigura kuko ngo kugeza ubu uruganda rw'imyumbati rwa Kinazi narwo ruvuga ko rutabasha kugura umusaruro w'abahinzi bose.
Ati 'Iyo ugiye ku ruganda gusaba ko bakugurira, nk'ubu (itariki twavuganiyeho) bakubwira ngo uzagerwaho muri Kamena umwaka utaha, ngo abandi babanje barangiye, kandi ubwo yaba iri gupfa ubusa.''
Niyomugabo yavuze bigoye kwishakira isoko kuko bo bari baramenyereye abacuruzi bazaga kubahahira mu cyaro, ariko ubu bakaba batakiza.
Mugenzi we, Mutabazi nawe ati 'Leta idushishikariza gukora, igashyiraho abafashamyumvire mu buhinzi, igashyiramo abagoronome, ariko byamara kwera, ibyo twashoye bigahomba, ingaruka zikaba ubukene ku muturage wo hasi.''
'Twumva Leta yashyiraho ingamba zo kujya idufatira umusaruro ikawujyana no mu bihugu byo hanze, kuko uruganda rumwe mu Mayaga ntiruhagije ku myumbati ihera, mba numva n'abaruturiye barira ko babuze isoko.''
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kajyambere Patrick, yavuze ko ubusanzwe ibiciro byajyaga bihindagurika bitewe n'igihe runaka, ariko ko atari azi iby'iki kibazo kivugwa n'abahinzi, akabizeza ko bagiye kongera kuvugana n'uruganda rwa Kinazi ndetse n'abandi baguzi bo ku ruhande, mu gushaka isoko.
Ati 'Tugiye kubikurikirana, dukorane n'uruganda, ariko tunemera ko twareba n'abandi baturutse ahandi, kugira ngo twuzuzanye dushake isoko.''
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyanza, imyumbati ihingwa ku buso busaga hegitari 7000, kikaba ari igihingwa ngandurarugo, ariko kizana n'amafaranga.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-b-imyumbati-barataka-kubura-abaguzi