Ku wa 20 Ukuboza 2024, abasirikare 120 b'Abafaransa bamaze iminsi bakorera mu gihugu cya Tchad, buriye indege ibavanye ku kibuga cy'indege cya N'Djamena, mu murwa mukuru wa Tchad, berekeza iwabo mu Bufaransa.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y'icyemezo cya guverinoma ya Tchad cyo kwirukana abasirikare b'Ubufaransa bari baracumbitse..
Iyi gahunda yo gucyura abasirikare b'Abafaransa ni imwe mu ngamba zikomeye Tchad yafashe mu rwego rwo gushimangira ubwigenge bwabo no guharanira ko nta gihugu kindi kibagirira uruhare rukomeye mu byemezo bya gisirikare cyangwa politiki.
Abategetsi ba Tchad batangaje ko abasirikare bose b'Ubufaransa basigaye mu gihugu bagomba kuba bavuye ku butaka bwa Tchad bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2025.
Abasirikare b'Abafaransa bari bamaze imyaka myinshi bakorera muri Tchad ku buryo bwemewe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.
Ubufaransa bwakunze gushyira ingabo muri ako karere mu rwego rwo gufasha ibihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba kwihagararaho mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba.
Muri Tchad, Abafaransa bari bafite icyicaro gikomeye cya gisirikare, kikaba cyarakoreshwaga nk'ikigo nyamukuru cy'ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.
Icyakora, umwuka utari mwiza hagati ya Tchad n'Ubufaransa warushijeho kuba mubi nyuma y'uko abaturage ba Tchad bagaragaje imyigaragambyo yerekana ko bifuza ko Ubufaransa buvanwa ku butaka bwabo. Abategetsi ba Tchad nabo baje gufata icyemezo cyo guhagarika imikoranire ya gisirikare n'Ubufaransa, bagaragaza ko bashaka kubaka ubushobozi bwabo bwihariye mu bijyanye n'umutekano.
Ubufaransa nabwo bwatangaje ko bwiteguye kubahiriza icyemezo cya Tchad, ariko bukomeza kuvuga ko buzahora bwiteguye gufatanya n'icyo gihugu n'ibindi byo mu karere mu gihe byaba bikenewe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba cyangwa ibyo gucunga umutekano.
Nubwo bimeze bityo, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga zemeza ko iki gikorwa gishobora kuba ikimenyetso cy'imyiryane iri hagati y'Ubufaransa n'ibihugu byo muri Afurika bigenda byiyongera, cyane cyane mu bihugu byakolonijwe n'Ubufaransa mu gihe cyahise.
Mu gihe abasirikare b'Abafaransa bari gutaha, hari urujijo ruri ku bijyanye n'ibizakurikiraho mu bijyanye n'umutekano wa Tchad, cyane cyane kubera ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel.
Ese guverinoma ya Tchad izashobora guhagarika ibikorwa by'iyo mitwe nta bufasha bwa gisirikare bw'amahanga? Ni ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza.
Ubwo aba basirikare bageraga mu Bufaransa, leta y'Ubufaransa yagaragaje ko nubwo abasirikare bayo bavuye muri Tchad, izakomeza gukorana nabo muri Sahel mu buryo bwo gutanga ubufasha butari ubw'igisirikare, nk'ubufasha bw'ubukungu n'ubwa tekiniki. Ni igihe cyo kureba niba Tchad izashobora guhangana n'ibibazo by'umutekano ihereye ku bushobozi bwayo bwite.