Umukuru w'Igihugu yahuye n'abo bahanga mu bya siyansi n'ikoranabuhanga ku mugoroba wo ku wa 18 Ukuboza 2024, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga bikenewe mu gukora ibikoresho bikoreshwa mu mirimo itandukanye.
Iryo tsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya AMRS, Prof. Wole Soboyejo.
Aba bahanga bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AMRS ya 12, ihuje abahanga mu nzego zitandukanye barenga 500.
Abo bahanga barimo abashakashatsi, abo mu nganda zitandukanye, abarimu muri za kaminuza zitandukanye, bose bagamije kurebera hamwe uko ibikoresho bitandukanye byatezwa imbere bikajyana n'umuvuduko mu ikoranabuhanga Isi iri kugenderaho uyu munsi.
Itangazo ryashyizwe kuri X n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu rigira riti 'bari no kurebera hamwe uko bateza imbere ibijyanye n'ubumenyi, kubaka ubufatanya hagati y'ibigo bitandukanye ndetse banarebera hamwe igikenewe ngo ubushakashatsi, by'umwihariko ubuteza imbere Afurika, butezwe imbere.'
Mu biri kwigwaho harimo guteza imbere ikorwa ry'ibikoresho byo mu buvuzi, ibyo mu buhinzi, ingufu, ibyifashishwa mu bwubatsi bw'inzu zisanzwe n'ibikorwaremezo.
Iyi nama kandi iri kurebera hamwe uko hatezwa imbere ibikoresho bikoreshwa mu kubungabunga ibidukikije, ibyifashishwa mu kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage, ibyifashishwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyatunganya, ibikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho, ibyo mu nganda n'ibindi.
AMRS ni umuryango Nyafurika wita ku bijyanye no guteza imbere ibikoresho bikoreshwa muri izo nzego zose hirya no hino ku Mugabane wa Afurika, ugahuriramo n'abashakashatsi batandukanye baba bahuriye ku mugambi umwe wo gusangira ubumenyi mu guteza imbere ikorwa ry'ibyo bikoresho.
AMRS yashinzwe mu 2000 mu nama yahuje abo bahanga bo muri Afurika n'abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibera i Pretoria muri Afurika y'Epfo.
Iyo nama yari yatewe inkunga n'Umuryango wo muri Amerika uteza imbere ibijyanye na siyansi, United States National Science Foundation (NSF), ku bufatanye n'undi nk'uwo wo muri Afurika y'Epfo (South African National Research Foundation: NRF).
Wari wahuje abarenga 70 bo mu bihugu 15 bya Afurika na Amerika. Bidatinze mu 2002 African MRS yamurikiwe ku mugaragaro i Dakar muri Senegal ari na ho inama ya mbere yabereye, kuva ubwo iyo nama imaze kubera mu bihugu nk'u Rwanda, Maroc, Tanzania, Nigeria, Zimbabwe, Ethiopia, Ghana na Botswana.