Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ngo urub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 i Nouakchott muri Maurtanie, mu Nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Kwigisha urubyiruko rwacu no kurutoreza Afurika ishyize hamwe, iteye imbere kandi ikwiye."

Ni inama yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF. Yitabiriwe kandi n'abarimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania usanzwe ari n'Umuyobozi wa AU, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n'abandi.

Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n'Isi muri rusange, avuga ko ahazaza h'umugabane wa Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w'abatuye uwo mugabane ari urubyiruko. Yakomoje no ku cyo abona ngo uru rubyiruko rushobore guhatana ku isoko ry'umurimo mpuzamahanga.

Yagize ati: "Iki kiragano gishya gifite ubushobozi bwo kuba inkingi mwikorezi y'iterambere n'uburumbuke, bitari gusa kuri Afurika, ahubwo ku Isi muri rusange. Icyo dukeneye gukora ni uguha uru rubyiruko ubumenyi n'ubuhanga byo kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry'umurimo.

Mu myaka iri imbere siyansi n'ikoranabuhanga bizatanga amahirwe menshi ajyanye no guhanga ibishya, rero dukwiye gutegurira urubyiruko rwacu ibyo. Icy'ibanze ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bukomeye."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakiri urubyiruko rwinshi rwa Afurika rushyira ubuzima mu kaga rujya gushaka amahirwe ahandi, mu gihe hari uburyo rwakubakirwa ubushobozi mu bihugu byarwo.

Ati: "Ndasaba ko tureba kure, ubu tuvuga urubyiruko rwinshi rwa Afurika ruri gushyira ubuzima bwarwo mu kaga, rujya gushaka amahirwe yisumbuyeho mu mahanga, iki ni ikimenyetso ko dukeneye gukora byinshi mu kongerera ubushobozi urubyiruko rwacu, ni ikimenyetso ko hari byinshi byo gukora, ndetse hari byinshi twakora."

Iyi nama yahurije hamwe aba bayobozi ba Afurika kugira ngo bagire uruhare mu biganiro bizana impinduka ndetse n'ibikorwa byo gushimangira ubuvugizi bugamije gushyira imbere ibikorwa byiza mu burezi nk'insanganyamatsiko y'uyu mwaka, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye.


Perezida Kagame yagaragaje urubyiruko nk'amizero ya Afurika n'Isi muri rusange

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukenewe kongererwa ubumenyi kugira ngo rubashe guhatana ku isoko ry'umurimo

Perezida Kagame hamwe n'abandi Bakuru b'Ibihugu muri Maurtanie Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149474/perezida-kagame-yagaragaje-ibikenewe-ngo-urubyiruko-rwa-afurika-ruhangane-ku-isoko-ryumuri-149474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)