Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024. itsinda rya Susan Thompson Buffett Foundation ryari riyobowe na Senait Fisseha usanzwe ari n'inshuti y'u Rwanda.
Ibiganiro by'aba bashyitsi na Perezida Kagame byibanze ku kazi k'uyu muryango cyane cyane mu bijyanye no kongerera imbaraga urwego rw'ubuzima muri Afurika.
Uyu muryango washinzwe mu 1964 n'umunyemari Warren Buffett. Kugeza mu 2004 witwaga Buffett Foundation, ariko nyuma uza guhindurirwa izina mu rwego rwo guha icyubahiro umugore w'uyu munyemari, Susan Buffett, witabye Imana.
Susan Thompson Buffett Foundation ikora ibikorwa by'ubugiraneza cyane cyane mu bijyanye n'ubuzima.
Senait Fisseha waje ayoboye iri tsinda ry'abakozi asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Susan Thompson Buffett Foundation.
Uyu mugore kandi asanzwe ari inshuti ikomeye y'u Rwanda cyane ko ari naho atuye nubwo akomoka muri Ethiopia.
Howard G. Buffet (umuhungu wa Warren Buffet) wagize uruhare mu itangizwa rya STBF asanzwe ari umufatanyabikorwa w'Imena w'u Rwanda.
Uyu muherwe w'Umunyamerika yateye inkunga umushinga wo gushinga ishuri ry'icyitegererezo mu buhinzi n'ubworozi ryo ku rwego mpuzamahanga, watanze miliyoni $87.6 agenewe kubaka ishuri n'ibikorwa byaryo mu myaka itanu, inongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.
Umuryango wa Buffett Foundation umaze igihe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora milliyoni $500 mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.