Perezida Kagame yashimiye FIA yagiriye icyizere u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukuboza 2024, u Rwanda rwakiriye iyi nama yahuje ibihugu binyamuryango bya FIA, izasozwa n'itangwa ry'ibihembo byayo rizabera muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukuboza, Perezida Kagame yakiriye abitabiriye iyi nama n'abandi bashyitsi mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.

Umukuru w'Igihugu yashimiye FIA kuba yaragiriye u Rwanda icyizere, rukakira iyi nama, avuga ko abayitabiriye bazishimira igihugu cyabakiriye.

Ati 'Ndashaka gushimira mbikuye ku ndiba y'umutima wanjye, FIA na Mohammed Ben Sulayem n'ikipe ye kuba baregeranyije ibi byose hamwe, no kugirira icyizere u Rwanda rukabasha kubakira. Turabishima kandi ndizera ko igihe cyose muzamara hano muzishimira ko muhari.'

Kagame yagarutse kandi ku modoka 'ya Cross Car', yamuritse ari hamwe na Ben Sulayem uyobora FIA, mbere yo kwinjira mu musangiro, ashimira iri Shyirahamwe ku ruhare ryabigizemo.

Ati 'Mbere y'uko twinjira, njye na Mohammed twasuye imodoka yakorewe hano mu Rwanda n'abanyempano bakiri bato, abanyeshuri bo mu mashuri ya tekinike [Rwanda Polytechnic]. FIA yari ibiri inyuma, binyuze mu gutanga ubumenyi no gushishikariza abantu kugaragaza impano n'ubumenyi mu bintu bitandukanye bashobora gukora cyangwa guhanga.'

'Ku bw'ibyo rero, FIA, ndashaka kubashimira, ndagushimira cyane Mohammed ndetse n'Abanyarwanda barashima ko mwese muri hano. Ariko si ku Rwanda gusa, ndashaka ko mwumva ko binyuze mu kuba muri hano n'ibikorwa byanyu bigera kure ku mbibi zose z'uyu mugabane, ni ku bwa Afurika.'

Yagaragaje ko Afurika itaragirirwa icyizere cyo kwakira ibikorwa byinshi, ariko binyuze mu mpano z'abakomoka kuri uyu Mugabane, hari igihe kizagera bakajya bakururira ab'ahandi kubiyungaho.

Ati 'Haracyari igihe kugira ngo ibintu byinshi bijye bibera hano muri Afurika, ariko Afurika igira impano zihariye nyinshi, abakiri bato bari hose mu byiciro bitandukanye bya siporo ni benshi ariko bagorwa no kubona amahirwe kandi kuba muri hano nzi ko biri guha umurongo uburyo ayo mahirwe yagera ku mugabane wacu.'

'Ndashima ko ubutumwa bwumvikana ko aho kugira ngo Afurika yohereze impano zayo hanze, yajya izikuza kandi zikaguma muri Afurika. Bisobanuye ko tutaguma kuba ahasigaye h'Isi yose, ahubwo tukagaragaza aho dushaka kujya nk'Abanyafurika, dukururira abandi kuza kutwiyungaho, tukabagaragariza ubushobozi buri ku mugabane wacu nko mu mukino wo gutwara imodoka n'ibindi.'

Yasoje ashimira abitabiriye Inama ya FIA, avuga ko kuba barigereye mu Rwanda bakwiye gusubira mu bihugu byabo hari ibyo barumenyeho bitandukanye n'ibyo babona mu itangazamakuru no kuri internet.

Ati 'Mwarakoze cyane kuduha uyu mwanya, mwakoze kubana natwe hano. Nzi neza ko ubwo muzaba mwitegura gusubira iwanyu, muzaba mwabonye ibihagije bidakunze kuvugwa neza mu itangazamakuru, kuri internet n'ahandi. Mwarebye, mwumvise, hari ibyo mwikoreyeho n'amaboko yanyu, bityo muzi byinshi kurusha ibyo mwari muzi mbere. Mugubwe neza, mwiyumve nk'abari mu rugo. Nugira icyo utishimira, hari uwo guhamagara ukamubwira akagitunganya kandi twese turahari ngo tubikore.'

Ubwo yari ahawe ijambo, Umuyobozi wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yatangiye agira ati 'Abantu muri hano mwavuye hirya no hino ku Isi, muri amahoro kandi mwishimiye ko muri mu Rwanda?' Hafi ya bose basubije bagira bati 'Yego', bakoma amashyi.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa FIA bwakoranye bya hafi n'u Rwanda mu gutegura iyi nama, ashimangira ko ari ubwa mbere bakoze Inteko Rusange, aho bagiye bakakirwa n'Umukuru w'Igihugu.

Ati 'Ndashaka kubabaza ikibazo: Ni nde muri mwe wigeze uza mu musangiro wacu, na mbere y'uko mba Perezida, hakaza umukuru wa guverinoma cyangwa Perezida kubasuhuza?'

Ben Sulayem yongeyeho ati 'Perezida [Kagame], turabashimira ku cyizere mugirira FIA. Ndashaka gushimira buri wese waje hano aho yaturutse hose.'

Uyu musangiro wari witabiriwe n'abayobozi b'inzego zitandukanye na Minisiteri mu Rwanda, abitabiriye Inama ya FIA n'abandi bashyitsi batandukanye barimo abazwi muri siporo nka Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Amadou Gallo Fall uyobora Irushanwa rya Basketball Africa League n'umunyawenya akaba n'umukinnyi wa filime, Steve Harvey.

Hahembwe kandi abanyabugeni b'Abanyarwanda bakoze igihangano kijyanye n'isabukuru y'imyaka 120 FIA imaze ishinzwe, aho uwabaye uwa mbere ari Ishimwe Gad wo muri Rwanda Polytechnic-Kigali College ndetse igihangano cye kikaba kizashyirwa ku cyicaro cy'iri Shyirahamwe i Paris mu Bufaransa.

Perezida Paul Kagame yashimiye FIA na Ben Sulayem kubera icyizere bagiriye u Rwanda rukakira Inteko Rusange yayo
Umukuru w'Igihugu yakiriye abitabiriye Inama ya FIA mu musangiro wabereye muri KCC ku mugoroba wo ku wa Kane
Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yashimye uburyo u Rwanda rwabakiriye
Karan Patel (iburyo) wegukanye Shampiyona Nyafurika ya Rally, ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro
Abakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda na bo bari bitabiriye
Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, bifotozanya n'abatsinze mu irushanwa ry'ubugeni ryakoreshejwe n'iri Shyirahamwe ryizihiza imyaka 120 rimaze rishinzwe
Mbere y'umusangiro, Perezida Kagame na Mohammed Ben Sulayem bamuritse imodoka ya Cross Car yakorewe mu Rwanda
Imodoka ya 'Cross Car' yakozwe n'abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic- Kigali College



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-fia-yagiriye-icyizere-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)