Ubwo yitabiraga ifungurwa ryayo, Perezida Kagame yagize ati 'Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Dominicale n'ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.'
Yijeje FIA ko u Rwanda rushyize umutima kuri iyi gahunda, ku buryo mu gihe rwahabwa ayo mahirwe, bizatera ishema benshi.
Ati 'Ndabizeza ko turi kujya muri uyu murongo tubishyizeho umutima bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu tuzaterwa ishema na cyo.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwashyize ishoramari rifatika mu bikorwaremezo bya Siporo. Yatanze urugero kuri BK Arena yakira imikino ikomeye ya Basketball, Stade Amahoro ivuguruye yakira abafana ibihumbi 45 n'ibindi bikorwaremezo biri kubakwa nka Zaria Court.
Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe iyo igihugu kidasanzwe kimenyerewe gihawe kwakira amarushanwa akomeye, itangazamakuru ritangira kucyibasira nk'aho 'twakoze ikintu kibi', avuga ko iyo myumvire ikwiriye gusigara inyuma.
Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y'uko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One ndetse biza kwemezwa n'Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, wavuze ko hari ibindi biganiro bizabaho muri Nzeri.
Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y'Epfo.
Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.