Perezida Macron yaratiye Isi imikorere y'inzego z'ubuvuzi z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu muhango wo gufungura Ishuri ry'Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryafunguwe mu Bufaransa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024.

Ni ishuri ryashinzwe hagamijwe gufasha ibihugu binyamuryango bya Loni kuziba ibyuho bitandukanye biri mu nzego z'ubuzima, cyane cyane mu guteza imbere gahunda zo guhugura abakora kwa muganga hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Macron yagaragaje ko abantu bahawe ubumenyi ku buvuzi ariko inzego z'ubuvuzi bw'ibanze zitahawe umurongo mwiza ntacyo byatanga.

Ati 'Wahugura, ukongera ugahugura [abantu] ariko mu gihe imikorere y'inzego z'ubuvuzi bw'ibwanze ijegajega, zaribagiranye bizagorana guhangana n'indwara z'ibyorezo zituguranye. Mwarabibonye mu gihe cya COVID-19, ndashaka kongera kubereka akamaro kabyo kandi nkabibutsa ko biri mu ntego z'ibanze muri politike yacu.'

Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe umwanya wo gukora ishoramari ry'igihe kirekire mu kunoza ubuvuzi kandi byatanze umusaruro.

Ati 'Urugero, u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame rurabigaragaza. Rwakoze ishoramari ry'igihe kirambye hagamijwe kuvugurura no gukomeza inzego z'ubuvuzi bw'ibanze none biragaragara uko bigenda iyo bigeze ku gukingira abantu benshi icyarimwe, ubona akamaro k'ishoramari nk'iri.'

Mu minsi mike ishize kandi u Rwanda rwahanganye n'icyorezo cya Marburg mu mezi abiri gicika intege, kitabashije gusohoka mu gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyama b'ubuzima barenga bihumbi 58 bashobora kuvura indwara zitandukanye abana n'abakuru, no gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi utwite kugeza igihe agiye kubyara.

Hari kandi amavuriro y'ibanze azwi nka Health Post 1252, ibigo nderabuzima birenga 513 hirya no hino mu gihugu bitanga ubuvuzi ku bantu bashobora kuvurwa bataha cyangwa bacumbikirwa iminsi mike, mu gihe ibitaro bitanga ubuvuzi bwisumbuye burimo no kubaga birenga byo ku rwego rw'akarere ni 40, ibyo ku rwego rw'igihugu bikaba 52.

U Rwanda kandi rwiyemeje ko kugeza mu 2028 abaganga bazaba bamaze kwikuba kane hagamijwe kunoza ubuvuzi buhabwa abaturage.

Lors de l'inauguration du Campus de l'OMS à #Lyon, le Président @EmmanuelMacron a souligné l'importance de la santé primaire, citant le modèle exemplaire du #Rwanda sous le leadership du Président @PaulKagame : un investissement dans la durée pour consolider un système de santé… pic.twitter.com/oolo4rSwia

â€" François Nkulikiyimfura (@FNimfura) December 17, 2024

Perezida Emmanuel Macron yatanze urugero ku Rwanda rwashoye imari mu guteza imbere ubuvuzi bukaba bumaze kuba icyitegererezo mu guhangana n'ibyorezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yaratiye-isi-imikorere-y-inzego-z-ubuvuzi-z-u-rwanda-zabaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)