Polisi yafashe abantu 16 bakekwaho kuba inyuma y'ubujura bw'inka bwayogoje abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bagizi ba nabi, cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024 kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface wari uyoboye iki gikorwa yavuze ko aba bajura batangiye gukurikiranwa muri Nzeri 2024.

Muri 16 berekanywe, barimo uwitwa Uwizeyimana Eugène uzwi nka Sekompa wari ubahagarariye ari nawe wateguraga ibikorwa byose.

Uyu mugabo yabagaga inka, aho yari amaze kugeza mu 100 yabaga yibye muri Gasabo na Gakenke. Yakoranaga n'abamurangiraga ingo zoroye inka bazwi ku izina ry'abatenezi cyangwa abasheretsi.

Nyuma yo kurangirwa, yajyaga kwiba inka mu ijoro aherekejwe n'abasore bato yakuye Nyabugongo basanzwe bikorera imizigo. Iyo bibye bayijyanaga mu ishyamba akayibaga ayiziritse ku giti, aho yakuragaho inyama ashoboye ikindi gice akagisiga mu ishyamba.

Nyuma yashyiraga izo nyama mu mufuka, wa musore akazikorera akazigeza ku muhanda, aho yasangaga umumotari (bakorana) akazishyira undi ucuruza inyama (boucherie) nawe akazigemura muri restaurant n'utubari dutandukanye.

Uyu mugabo yafashwe nyuma y'aho uwamutwazaga inyama yabaga amaze kubaga witwa Iradukunda, igitondo kimwe yahuraga n'abaturage yuzuye amaraso ndetse ahumura inyama, bamubajije aho avuye arya iminwa bityo bahamagara inzego z'umutekano.

Si ubwa mbere Sekompa ahaniwe ubujura kuko yigeze kugororerwa Iwawa, aho yamaze umwaka ndetse yanafunzwe imyaka ibiri mu igororero rya Mageragere.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko atari aba 16 gusa bari muri ubu bugizi bwa nabi kuko hari n'undi ruharwa ukomeje gushakishwa witwa Uwitonze Jean Paul nawe wiba inka, akazibagira munsi y'urugo rwe mu rutoki.

ACP Rutikanga yaburiye kandi abagikomeje ubu bugizi bwa nabi by'umwihariko mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'ahandi mu gihugu.

Yanasabye kandi abaturage kugura inyama zuzuje ubuziranenge ndetse no gutinyuka bagatanga amakuru, yewe n'abayobozi b'inzego z'ibanze bakaba inyangamugayo kugira ngo ubu bujura bucike burundu.

Ingingo ya 224 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Naho ingingo ya 166 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ingingo ya 190 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretse cyangwa kuyica, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi y'Igihugu yerekanye abajura 16 bakekwaho kwiba inka z'abaturage
Aba bakekwaho gukorera ubu bujura mu turere twa Gakenke, Gasabo, Gicumbi na Nyarugenge
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasabye abaturage gutanga amakuru ndetse no kugura inyama zujuje ubuzirantenge kugira ngo ubu bujura bucike



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-16-bakekwaho-kuba-inyuma-y-ubujura-bw-inka-bumaze-igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)