Ni ubutumwa bw'umwihariko Polisi y'u Rwanda yasabye urubyiruko cyane cyane urugiye mu biruhuko by'iminsi mikuru n'abandi bireba, kwirinda ibikorwa birushora mu myitwarire idahwitse irugiraho ingaruka zirwangiriza ubuzima.
Muri ubu butumwa Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyujije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru birimo kwiyandarika, ubusinzi, gukora ibirori byo mu ngo bizwi nka 'house parties,' n'ibindi.
Ati: "Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde 'house parties' zibashora mu businzi n'ibindi bikorwa bibatesha agaciro birimo kwiyandirika, ubusinzi, kurwana, ndetse no kuba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa mugakomereka."
Yabibukije ko iki ari igihe cyo kwicara bagasubiza amaso inyuma bakareba ibyo bagezeho mu masomo yabo, ariko banatekereza ku byo bagomba kugeraho mu masomo azakurikira iminsi mikuru.
ACP Rutikanga yakomeje abwira ababyeyi ati: 'Ni byiza ko mumenya aho abana banyu bari n'ibyo barimo mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano w'abana bacu cyane cyane ko ari bo Rwanda rw'ejo."
Yakomeje yibutsa abacuruza inzoga ko zitagenewe abana, ariko kandi ko n'abakuru batangiye gusinda batagomba gukomeza kuzibaha.
Ati: "Ariko n'umuntu mukuru wanyweye ibisindisha muzibuke ko iyo yamaze gusinda ntabwo mwemerewe kongera kumuha ibindi binyobwa bikomeza kumuzahaza asinda kurushaho."
Abacuruza inzoga kandi bibukijwe ko ibikorwa byabo bitagomba gusakuriza abahaturiye, 'mushyireho utugabanya amajwi, cyangwa mucurange imiziki mu kigero.'
ACP Rutikanga yasabye abantu banywa inzoga mu rwego rwo kwishima kuzinywa mu rugero, kudatwara imodoka banyoye ibisindisha ndetse anabifuriza Noheli Nziza n'Umwaka Mushya muhire.
Yagize ati: "Mu izina rya Polisi y'u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza Abanyarwanda, abasura u Rwanda n'Abaturarwanda iminsi mikuru myiza, Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2025."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yagaragaje ibyo urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange bakwiriye kwirinda muri iyi minsi mikuru isoza umwakaÂ