Yabanje gushyira hanze agace gato k'iyi ndirimbo mu mezi abiri ashize! Abakoresha urubuga rwa Tik Tok barayumvise igihe kinini. Iri ku rutonde rw'indirimbo 20 zigize Album ye nshya yise 'Colorful Generation'.Â
Ndetse ari kwitegura kuzakora ibirori bizwi nka 'Listening Party' bizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024, mu rwego rwo kuyumvisha abantu 500 bazaba baguze amatike mbere y'abandi.Â
N'ubwo bimeze gutya ariko aranategura igitaramo cyo kuzayimurika ku mugaragaro. Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu mugabo, kuko bimufashe imyaka ibiri kugirango izajye ku isoko tariki 10 Mutarama 2025.
1.Yunamiye umubyeyi we kuri Album
Iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album.Â
Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y'uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.
Yavuze ati 'Indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w'imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.'
Producer yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo, ryamusabye kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakoranye n'abanyeshuri baho, bamuririmbira muri iyi ndirimbo mu buryo bumeze nka korali. Yanakoranye n'abacuranzi b'aho, ndetse 'studio' yahoo niyo yifashishije.
2.Album yakozweho na ba Producer batatu:
Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na 'Colorful Generation' yitiriye Album, hamwe na 'Nari nziko uzaza' yahimbiye umubyeyi we.
Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n'abandi ba 'Producer' yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.
Album ye iriho indirimbo 'Wallet', 'Oya', 'Narinziko uzagaruka', 'Maruana', 'Ulo', 'Colorful Generation', 'Beauty on Fire' yakoranye na Joeboy, 'Iyo Foto' yakoranye na Bien, 'Diva', 'Niki Minaji' yakoranye na Blaq Diamond, 'Energy', 'Maya', 'Ndi umusinzi' yakoranye na Bull Dogg, 'Juu' na Bensoul na Bien-Aime, 'Sowe', 'Kuki', 'Nzaguha umugisha', 'Sinya', ndetse na 'When she's around' yakoranye na Shaggy.
3.Hariho indirimbo ya Gospel
Bruce Melodie yakunze kumvikanisha ko amasaziro ye azashingira cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Biri no mu mpamvu zatumye mu ikorwa rya Album ye nshya, yaributse gushyiraho indirimbo yo guhimbaza Imana yise 'Nzaguha umugisha'.
Bruce Melodie yasobanuye ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ko akunda Imana. Ni indirimbo avuga ko yikoreye mu buryo bw'amajwi (Audio) ariko 'yanononsowe na Producer Kiiiz'.
Uyu muhanzi yagiye yikorera indirimbo ze bwite ubwo yatangiraga umuziki. Ariko akimara kubona abamufasha mu muziki, yagiye akorerwa indirimbo na ba Producer, kuko uko we yikoreraga indirimbo.
4.Indirimbo na Sean Paul, Meddy ndetse na 'Sinya'
Bruce Melodie yavuze ko hari abahanzi benshi bakomeye bagiye bakorana nawe indirimbo barimo na Sean Paul mu bihe bitandukanye, ariko ntibyakunze ko 'izo ndirimbo zose zijya kuri Album' gusa 'n'iyi Album ntabwo ishyize iherezo ku rugendo rwanjye rw'umuziki'.
Yabajijwe niba yarakoranye indirimbo na Meddy, avuga ko byabayeho, ariko ko itazajya kuri iyi Album bitewe n'uko 'twayikoze umushinga wa Album waratangiye'.
Ati 'Indirimbo yanjye na Meddy, umushinga twarawutangiye ariko ni umuhanzi Mukuru, uhuze ufite ibindi arimo, uwo mushinga rero twawugezeho Album igeze kure. Uwo mushinga ntaho uhuriye na Album yanjye, ariko uwo mushinga urahari. Tubonye umwanya, hamwe n'umwanya wanjye, tuzawugeraho."
Uyu muhanzi yanavuze ko indirimbo ye 'Sinya' yasohotse mu buryo atari yateguye, ari nayo mpamvu yahisemo kuyisubiramo ikazasohoka kuri iyi Album mu buryo bwiza.
Ati 'Imishinga nagaragaje ko nakoze mukaba mutarayibonye kuri iyi Album si uko itari ikwiye kuba iriho, kuko iki ni igice kimwe, nyuma ya Album tuzakomeza dusohore n'izindi dufite.'
5.Hariho umuraperi umwe
Album ye iriho indirimbo 'Ndi Umusinzi' yakoranye n'umuraperi Bull Doggg. Ikorwa ry'iyi ndirimbo ryatangiye Bruce Melodie ari kumwe muri studio na Prince Kiiiz, ariko bagezemo hagati bumvise ko hari umuntu uri kuburamo.
Bruce Melodie yahamagaye kuri telefoni abwira Bull Dogg ko afite indirimbo ashaka ko bakorana, ndetse ko iri gukorerwa kwa Kiiiz.
Icyo gihe, Bruce Melodie yiteguraga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe urugendo aragenda, hanyuma Bull Dogg ajya muri studio aririmba muri iyi ndirimbo.
Bruce yagarutse mu Rwanda asanga Bull Dogg yaramaze kuririmba mu ndirimbo, bahura banzura ko igomba kujya kuri Album ye.
Bruce Melodie yavuze Album ye iriho indirimbo 20 'kubera ko nshaka guhaza amasoko yose, kandi nyine nkabikora umutima ukunze.'
Yavuze ko mu rugendo rwo kugeza umuziki w'u Rwanda, akeneye ko itangazamakuru rimushyigikira ndetse n'abafana.
Uyu muhanzi hari aho yavuze ati 'Iyi Album yarangoye. Kubera ko natekereje mu rugo mu Rwanda, aho mbarizwa, ntekereza mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ariko nanatekereza ko umuziki wanjye ushobora kuba mpuzamahanga [â¦] rero guhitamo indirimbo byabaye imyanzuro igoranye.'
Bruce yavuze ko bafashe igihe kini cyo guhitamo indirimbo zagiye kuri Album ye. Kandi avuga ko kuyita 'Colorful Generation' agendeye ku kuba abantu batandukanye, kandi buri wese afite igisekuru cy'ubuzima ari kubaho.
Ati 'Rero nkora kuri iyi Album, nagerageje kwisanisha na buriya giserukura, ndetse n'ibyiyumviro buri muntu ashobora kugira, ushaka indirimbo y'Imana yayihabona, ushaka indirimbo yo kurya ubuzima yayihabona, umuntu ushaka indirimbo yayihabona, n'uwashaka iyo mu buzima yayihabona, rero n'ikintu kinini kibumbatiye ibintu byinshi.'
Bruce Melodie yatangaje ko yagowe bikomeye no gutunganya indirimbo yahimbiye umubyeyi we
Bruce Melodie yavuze ko guhitamo indirimbo 20 kuri Album kuri we, kari akazi gakomeye
Bruce Melodie yavuze ko yakoranye na Bull Dogg nk'umuraperi rukumbi kuri Album ye kubera ko 'ndi umufana we'
RUGAJU YABAJIJE BRUCE MELODIE UMUZI W'IKIBAZO KIVUGWA KO AFITANYE NA THE BEN
">BRUCE MELODIE YONGEYE GUKOMOZA KURI YAGO BAGIYE BAKOZANYAGAHO
">
VIDEO: Marvin Pro- InyaRwanda