Taliki ya 11 Ukuboza 2024 ni bwo Munyakazi Sadate yandikiye Umuyobozi w'Umuryango Rayon Sports amusaba ko baganira ku masezerano kompanyi ahagarariye zifitanye n'Umuryango wa Rayon Sports hamwe n'umwenda uyu muryango umufitiye.
Yagaragaje ko ku wa 17 Mutarama 2018, kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n'Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by'ubucuruzi.
Ni mu gihe tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n'Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by'Umuryango wa Rayon Sports ndetse ibyo byatangiye kubahirizwa ubwo iyi kipe yatwaraga Shampiyona ya 2018/19.
Munyakazi Sadate kandi yagaragaje ko mu bihe binyuranye yagurije Umuryango wa Rayon Sports amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi agera kuri Miliyoni 85 [85.389.000 Frw] hatabariwemo ayo bahaye Umuryango nk'umusogongero w'ibyo bari bagiye gukorana ndetse n'amafaranga batanze mbere ya Nyakanga 2019.'
Yavuze ko Umuryango wa Rayon Sports warenze kuri ayo masezerano uha abandi bantu gukora ibyo basezeranye kandi byari bibujijwe none umwenda bamufitiye bakaba bataramwishyura kugeza ubu, akaba ari yo mpamvu yabandikiye iyi baruwa abasaba ko bahura bakaganira kuri ibyo bibazo byose ngo babishakire ibisubizo mu bwumvikane.
Nubwo Munyakazi Sadate yandikiye ubuyobozi bw'iyi kipe abusaba ibihano ariko bwanze ko byabaho nk'uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X.
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 kugeza muri Nzeri 2020.
Ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye umuryango wa Rayon SportsÂ