Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Ukoboza 2024, ku cyicaro gikuru cya RIB, Kimihurura.
Mu gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z'amoko atandukanye, RIB yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ryazo harimo n'umugabo w'imyaka 70 y'amavuko wari ufite itsinda bakoranaga aho yajyaga mu maduka akajijisha abacuruzi, bagenzi be bakaza kwiba telefoni zabo. Ni mu gihe abandi bagishakishwa.
Aba bose bakurikiranweho icyaha cy'ubujura.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye gushishoza, cyane cyane abagura telephone zakoze kuko hari igihe ziba zibwe.
Yagize ati 'Ubu twafashe telefoni 280, ubushize zari 190 na mbere yaho zari nk'izo, abantu bari bakwiye kugira amacyenga bakabika telefoni zabo neza tugahugira mu kurwanya ibindi byaha.'
Yagarutse kandi ku mayeri akoreshwa n'aba bajura biba amatelefoni, ashimangira ko buri wese akwiye kugira amakenga mu buryo bwose kuko umujura atagira uko asa kandi ashobora kuba uwo ari we wese.
Zimwe muri izi telefoni zagiye zibwa mu bukwe n'abajura bambaye neza, izindi zibirwa mu nsengero aho abenshi baba batekereza ko uhinjiye aba atunganye n'ahantu habera inama n'ibindi.
Dr. Murangira B. Thierry yasoje aburira abantu, abasaba gushishoza no kugira amakenga cyane cyane mu bihe by'iminsi mikuru, bakanezerwa ariko bakumira kandi birinda ibyaha.
Amafoto: Nzayisingiza Fidel