RIB yamweretse itangazamakuru ku wa 23 Ukwakira 2024. Yafatiwe i Kigali ku wa 19 Ukuboza 2024.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiyitirira ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira urwego rw'umwuga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ukurikiranywe atari ubwa mbere yari atawe muri yombi ku byaha nk'ibyo kuko yari atararangiza igifungo yari yarakatiwe cy'imyaka itatu aho yari amaze gufunga umwe akiri muri ibiri isubitse.
Yavuze ko uwo wiyitaga Hirwa yabeshyaga abakobwa urukundo agamije kubarya amafaranga.
Ati "Hari uwo yabeshye barakundana akajya amutwara mu modoka yakodesheje ayita iye n'iwabo w'umukobwa baramumenya. Umukobwa yaramwizeye umuhungu agera ubwo amusezeranya kuzamujyana muri Canada ku ikubitiro umukobwa amuha 3,000$ kandi yakomeje kujya amwongera andi."
Dr. Murangira yavuze kandi ko uwo musore yabeshyaga abantu batandukanye agamije kubacuza utwabo harimo abo yabwiraga ko ari umushoramari ngo bakorane ubucuruzi n'abo yabeshyaga ko ari umunyamasengesho, abo yakoreraga inyandiko mpimbano n'ibindi.
Dr. Murangira ti "Yacuraga impapuro mpimbano zo kwakiraho inguzanyo muri banki cyangwa abo yazicuriye bakazikoresha bagurisha ibibanza n'indi mitungo y'abantu. Hari n'abo yabeshye ko ari umukomisiyoneri w'ibibanza, imodoka, inzu zikodeshwa n'ibindi byinshi agamije kubatwara amafaranga."
Ibyo kandi byiyongeraho kwiyitirira inzego zitandakanye abwira abantu ko azikoramo abantu bakamuha amafaranga bazi ko abafasha kubona serivisi bakeneye.
Hatanzwe izindi ngero kandi nk'uwo yanyanganyije ibihumbi 400 Frw amwizeza kumugurisha telefone yo mu bwoko bwa iPhone n'uwo yariye miliyoni 9 Frw amubwira ko azamusengera agakira uburwayi.
Hari kandi umucuruzi yabeshye ko acuruza amabuye y'agaciro amurya arenga miliyoni 11 Frw, abo yijeje ko aziranye n'abacuruzi batanga imari kuri make bakamuha amafaranga akayarya, abo yijeje cyangwa yacuriye ibyangombwa bitandukanye n'ibindi.
Icyaha uwo musore yafatiwemo ni icy'umugore wari ufite umugabo watawe muri yombi yatse miliyoni 1,1 Frw amubwira ko amufasha dosiye y'umugabo we ntishyikirizwe ubushinjacyaha ngo aburanishwe.
Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuko amayeri abatekamutwe bakoresha uwayatekerezaho kabiri yabavumbura.
Umuvugizi wa RIB kandi yasabye abantu bose bumva uwo wiyita Hirwa yarabahemukiye gutanga ibirego kuko bifasha mu gufata abandi babikora cyangwa bukabaca intege.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi ukoresheje uburiganya gihanishwa igifungo cy'imyaka ibiri ariko itarenze itatu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.
Ni mu gihe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw'umwuga cyo gihanishwa gufungwa hagati y'ukwezi kumwe n'amezi atandatu.
Uyu wiyita Hirwa kandi yafashwe yari akurikiranyweho ibindi byaha bine mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha harimo icy'inyandiko mpimbano yacuze zemerera umuntu kwaka muri banki inguzanyo ya miliyoni 16 Frw.