RIB yerekanye abandi bafatiwe mu cyuho bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma, uru rwego rwakomeje gukora iperereza, ruza kumenya ko hari abandi bantu babiri bari gushaka gukora ihererekanya ry'ubutaka ariko mu by'ukuri butari ubwabo, bahita bafatirwa mu cyuho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, RIB, yerekanye abo babiri bafashwe, inerekana n'abandi babiri barimo umwe wibye amafaranga umukoresha we n'umufatanyacyaha we ndetse n'abandi bane bakekwaho ubujura bwa telefoni.

Muri aba bakekwaho gushaka kugurisha ubutaka butari ubwabo, harimo umugabo w'imyaka 54 y'amavuko n'undi mugore wavugaga ko ari umugore we.

Ubutaka bwari bugiye kugurishwa ni ubw'uwo mugabo afatanyije n'umugore we w'isezerano uba hanze y'u Rwanda.

Nyuma yo kubona ko atari kubasha kugurisha umutungo asangiye n'umugore we, yahise azana undi mugore bafata indangamuntu y'umugore we w'isezerano bahindura ifoto, hanyuma bashyiraho iy'uyu wamwiyitiriye kugira ngo babashe kugurisha ubutaka.

RIB yamenye iby'aya makuru nyuma y'aho uwari ugiye kugura ubu butaka yagize amakenya akayiyambaza, ariko abikora hari amafaranga yamaze gutanga.

Yari yaciwe miliyoni 24 Frw, hakaba haragarujwe miliyoni 9,8 Frw.

Bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha umutungo w'urugo mu buryo bw'uburiganya no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ba noteri bakwiye kujya bagira amakenga mu gihe cyose bagiye gukora akazi bashinzwe kuko akenshi usanga harimo uburiganya bukabije.

Ati 'Harimo amanyanga menshi aho nk'aha Kayirebwa yiyise umugore wa Kayiranga kandi ari ibinyoma, ahubwo baciye inyuma umugore w'isezerano kugira ngo bagurishe ubutaka. Ni ukwitonda aho bagize ikibazo bagasubira inyuma bakabanza bakagenzura ibyangombwa cyane iby'abagurisha,"

'Abagura nabo turabasaba kujya babanza gushishoza mbere yo kugura. Amafaranga aravuna ntabwo yari akwiriye kujya agenda gutyo. Uba ugomba kuyatanga ku kintu nawe ubwawe ubona ko kizakugirira akamaro.'

Mu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bamurikiwe itangazamakuru, harimo n'undi mugore wari ufite umukoresha w'umunyamahanga, akaza kumwiba ibihumbi bine by'amadorali ya Amerika [5,572,440 Frw] n'Ama-Rupee y'u Buhinde ibihumbi 3,3, amwe muri yo ajya kuyahisha ku mugabo babana ariko batasezeranye.

Nyuma yo kuyiba, yahise ashyira uyu mugabo ibihumbi 2,9$ andi arayagumana, yose agaruzwa na RIB.

Nyiri mafaranga yavuze ko ngo yari ayafite mu ikofi yibagirwa gusiga afunze icyumba umukozi we aba ari ho ayakura.

Akimara kuyiba, uyu mugabo yahaye make muri yo yamugiriye inama yo guhunga akajya iwabo muri Ngoma aba ari naho aza gufatirwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kubika amafaranga menshi mu rugo bidakwiye kuko ari byo bikurura ibibazo byinshi, agira inama abantu yo kwiyambaza amabanki cyangwa ubundi buryo butari ukuyagumana mu rugo.

Ati 'Tugira za banki, ni byiza ko amafaranga yacu aba ari ho tuyabika kugira ngo twirinde ibyago byinshi byo kuyiba. Kuyabika ahantu agaragarira buri wese ni no gushyira ibishuko ku muntu runaka n'ubwo kugushyira amafaranga imbere bitavuze kuyiba.'

Aba bombi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ndetse n'icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

Hanagaragajwe bane bakekwaho ubujura bwa telefoni bakoresha amayeri atandukanye. RIB kandi yasubije telefoni 280 zibwe n'abantu batandukanye barimo n'abagishakishwa. Izi zasubijwe ba nyirazo zifite agaciro ka miliyoni 62.5 Frw.

Uyu mugabo w'imyaka 54 y'amavuko [iburyo] n'uyu mugore wari wigize umugore we [ibumoso] batawe muri yombi na RIB
Uyu mugore [ibumoso] wari ufite umukoresha w'umunyamahanga, yamwibye ibihumbi bine by'amadorali ya Amerika [5,572,440 Frw], amwe muri yo ayabitsa umugabo babanaga
Muri aba bakekwaho ubujura bwa telefoni, harimo umugabo w'imyaka 70 wajyaga ajijisha abacuruzi mu maduka bagenzi be bakiba telefoni zabo
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ba noteri bakwiye kujya bagira amakenga mu gihe cyose bagiye gukora akazi bashinzwe
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kubika amafaranga menshi mu rugo bidakwiye kuko ari byo bikurura ibibazo byinshi
Amwe mu mafaranga yari yibwe yasubijwe ba nyirayo
RIB yasubije telefoni 280 zibwe n'abantu batandukanye zifite agaciro ka miliyoni 62.5 Frw
Ubwo RIB yamurikiraga itangazamakuru abakekwaho ibyaha bitandukanye, yari yahamagaje ba nyiri telefoni zibwe ngo bazisubizwe

Amafoto: Nzayisingiza Fidel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abandi-bafatiiwe-mu-cyuho-bagiye-kugurisha-ubutaka-butari-ubwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)