Ni ubutumwa bwagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Ni nyuma y'uko mu minsi ishize hagaragaye amashusho y'umusore w'umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza. Bamushinjaga kubiba telefone.
Amakuru yashyizwe hanze na RIB ashimangira ko iki cyaha cyabereye mu nzu yari yakodeshejwe n'ababikoze iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege.
Ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zihagoboka, hafatwa abasore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka 19-24. Bafashwe tariki ya 13 n'iya 14 Ukuboza 2024.
Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry'uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.
Nyuma yo kubona ibyahaye, Umuvugizi wa RIB, yasabye abakodesha inzu n'abashaka kuzikoreramo 'house party', kwigengesera kuko usanga zikorerwamo ibyaha.
Ati "Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ba nyir'inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka 'house party', kuko usanga bitiza umurindi imikorere y'ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n'abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n'ibindi bikorwa by'ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda."
Yakomeje asaba abo bireba gufata ubu butumwa nk'ubwabo, nibitaba ibyo bishobora kubaviramo ibyaha, birimo kuba icyitso cyangwa guhishira ibyaha.
Ati 'Ba nyir'inzu zikodeshwa bafite inshingano ku gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.'