Uyu mubyeyi w'abana babiri yabigarutseho ku wa 23 Ukuboza 2024, ubwo yagarukaga ku bijyanye n'iterambere ry'imideli, uko akunda kwambara n'ibyo yicuza mu myaka yabanje.
Mu kiganiro yagiranye na Mystery Fashionista yari yambaye ikote rirerire rya khaki, ipantalo yirabura, akagofero k'umukara, inkweto ndende zirabura na furari mu ijosi.
Rihanna yagaragaje ko nubwo bamwe badakunda inkweto zihagaze 'heels combo' n'amapantalo azwi nka 'sweatpants' we abikunda ndetse bikaba akarusho ari umugore.
Ubwo Rihanna yari abajijwe imyambarire yagezweho yambaye ariko ubu akaba ayicuza, yasubije ati 'Mana yanjye we, kuki mugarura ibintu byabaye kera?''
'Hari gihe cyageze nambara amapantalo n'udupira duciye twerekana inda. Icyo gihe byari bigezweho nanjye nakunze kubyambara cyane. Gusa ubu birambabaza iyo mbonye amafoto yabyo cyangwa mbyibutse. Ndibaza ngo natekerezaga iki nambara kuriya''.
Rihanna w'imyaka 36 yavuze ko ubu atagifite imyumvire yari afite kera, cyane ko yabaye umubyeyi.
Ati 'Nk'ubu kuko ndi umubyeyi hari imyambaro ntakongera kwambara. Biriya nabisize muri kiriya gihe ubu narahindutse no mu myumvire. Babyita gukura''.
Uyu muhanzikazi yasobanuye ko iyi myambaro yari iya kera akiri muto, akagaragaza ko nubwo muri iyi myaka yongeye kwaduka ashima ko igarutse we yarayizinutswe kera.