RPL: Rayon Sports yatsinze Vision FC Fall Nga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 30 Ugushyingo 2024, ikipe ya Vision FC yakiriye Rayon Sports muri shampiyona y'u Rwanda umunsi wa 11. Ni umukino warangiye Rayon sports itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Vision FC. 

Gutsinda uyu mukino, byatumye ikipe ya Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere n'amanota 26, iguma mu mwuka mwiza, cyane ko iri kwitegura umukino karundura izacakiranamo na APR FC ku itariki 7 Ukuboza 2024.

Ikipe ya Vision FC yo, gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku manota umunani, yisanga ku mwanya wa 15, aho ibanziriza kiyovu Sports ya nyuma.

Rayon sports yatsinze Vision FC iguma kuba iya mbere n'amanota 26

Inararibonye za rayon Sports zari ziri kwihera ijisho uko mikipe yabo yatsinze Vision FC


Uko umukino uri kuigenda umunota ku munota 

90' Ishimwe Fisiton na Prince Elenga binjiye mu kibuga, hasohokamo Richald Ndayishimiye na Fall Ngagne, hongerwaho iminota itatu.

89' Adama Bagayogo yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Vision FC, umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu.
88' Fall Ngagne yari ateye ishoti rikomeye ashakisha igitego cya kane, umuzamu wa Vision FC ikomoka muri Cameroun James Djaoyang umupira arawufata.

86' Fall Ngagne yari atsinze igitego cya kane ariko umupira ujya ku ruhande.

85' ikipe ya Vision ikoze impinduka, Manzi Olivier ava mu kibuga asimburwa na Cyubahiro Iradusi.

84' rukundo Abdulamanan yari akinnye ashakisha Fall Ngagne, abasifuzi banzura ko yaraririye.

82' Rayon Sports ikoze impinduka, Muhire Kevin ava mu kibiga asimburwa na Rukundo Abudlahaman

78' Ikipea ya Vision FC ikoze impinduka, Omar Nizeyimana asimburwa na Radjabu Mbanjineza.

76' Abakunzi ba Rayon Sports bari kuri Kigali Pele Stadium batangiye gucana amatara mu rwego rwo kwishimira igitego cya gatatu gitsinzwe na Fall Ngagne,

75' Fall Ngagne ukomeje kuryohera Rayon sports atsinze igitego cya gatatu nyuma y'umupira mwiza ahawe n'umunya Mali Adama Bagayogo.

75' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooool Fall Ngagne 

72, Niyomnima Olivier, Adfama Bagayogo na Omborenga bari bakinanye neza nbareba ko batsinda igitego cya gatatu, umupira bawamburwa neza na 

70' Fall Ngagne yari akinanye neza na Adama Bagayogo, n'uko Baga atanze umupira urarenga

67' Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka, Aziz Bassane na Kanamugire Roger basohoka mu kibuga, hinjira Adama Bagayogo na Niyonzima Olivier

65' mikipe ya Vision FC ikoze impinduka ebyiri, ishyira mu kibuga Yves Rwakazayire na Ndikumana Faustin edgar bajya mu kibuga, havako kwizera Pierro na Ibrahima Nshimiyimana 

63' Umuzamu wa rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi gakomeye cyane, nyuma yo gukuramo umupira yari asigaranye na Twizerimana Onesme.

61' Fall Ngagne yari atsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports, abasifuzi bavuga ko habayemo amakosa.

60' Abakinnyi ba Vision FC bari kugerageza guhana umupira mu kibuga hagati bareba ko babona igitego, ariko kunyura mu bwugarizi bwa Rayon Sports birakomeye.

58' Myugariro wa Rayon Sports Nsabimana Aimable aryamye hasi, ariko Imana ikinga ukuboko ahita ahaguruka nta kibazo yagize. 

56' Kufura ya rayon Sports nyuma y'ikosa Rugangazi Prosper akoreye Iraguha Hadji, kufura barayihererekanyije, abakinnyi ba Vision bisubiza umupira.
54' Nsabimana Aimable yari akinnye neza ashakisha Muhire Kevin, ariko akina nabi umupira urarenga.

52' Twizeriman Onesme yari azamukanye umupira, abakinnyi ba Rayon sports bawushira muri koruneli, ni koruneri itagize icyo imarira ikipe ya Vision FC

50' Twizerimana Onesme yari akoze akazi gakomeye imbere y'izamu rya Rayon Sports, ariko Nsabimana Aimable na Yousou Diagne barahagoboka baratabara.
48' Iraguha Hadji yari azamukanye umupira akinana na Fall Ngagne, ariko babura ub uryo bwo gushota mu izamu rya Vision, Hadji ashakishije omborenga N'umupira muremure, urarenga.

45' ikipe ya Vision FC itangiranye impinduka, Stephen Bonny asimburwa na Rurangwa Mossi48' 



Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Vision FC

45+2' Igice cya Mbere kirangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Vision FC

45+1' Iraguha Hadji atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports, nyuma y' umupira wari ukinanwe neza na Fall ngagne na Muhire kevin watanze umupira uvamo igitego

45+1 Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iraguha Hadji

45' Hongeweho iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire

43' Abakinnyi ba Rayon sports bari bagerageje uburyo imbere y'izamu rya Vision FC, ariko bari baraririye.

41' Ikipe ya Rayon sports ikomeje gukinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru shaka ko yasoza iggice cya mbere ifite ibitego bibiri, ariko abakinnyi ba Vision Fc bakomeje kwihagararaho ku buryo bukomeye cyane.

37' Twizerimana Onesme yari ateye umupira mu izamu rya Rayon Sports, umupira unyura ku ruhande.
36' Fall Ngagne, Aziz Basane na Iraguha Hadji bari bakinanye neza, gusa bananirwa gukora igikorwa cya nyuma gitanga igitego cya kabiri.

34' kwizera Pierro yari arekuye urutambi mu izamu rya Rayon Sports, ariko umupira unyura hejuru.

33' koruneli ya Rayon Sports nyuma y'umupira Aziz Basane yari azamuye ashakisha Fall Ngane ariko Manzi Olivier arawurenza. Korunrli ntacyo yamariye ikipe ya Rayon Sports.

32' Koruneli ya Vision nyuma y'uko Nsabimana Aiomable atabaye ishoti bari batewe na Twizerimana Onesme.

29' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye nawe akuyemo umupira ukomeye yari ashioswe na Kwizera Pierro.

29' James Djaoyang akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umupira yari arobwe na Muhire Kevin.

27' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi gakomeye nyuma yo gukuramo kufura ikomeye ya Vision FC.

25' Ku munota wa 25, Iraguha Hadji azamuye umupira imbere y'izamu rya Vision FC n'uko umunya Senegal Fall Ngagne atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports

25' Gooooooooooooooooooooooooooooooooo Fall Ngagne

23' Kufura ya Rayon Sports bayihererekanyije bakinana na Ndayishimiye Richald, azamura umupira mwiza ashakisha Aziz Bassane ariko 

22' Ikarita y'umuhondo ihawe Kwizera Pierro nyuma y'ikosa akoreye Muhire Kevin. 

21' Stephen Bonny akoze akazi gakomeye ubwo yamburaga Aziz Basane imbere y'izamu rya Vision FC.

20' Ikipe ya Vision FC ikomeje kugorwa no kubona umupira mu bakinnyi ba Rayon Sports, kuko abakinnyi bayi ntabnwo bari kumarana kabiri umupira bawukinana. 

17' Nsabimana Aimable yari ashatse gutungura umuzamu wa Vision FC, umupira ugarukira mu ntoki za James Djaoyang

17' iraguha Hadji yari azamuye umupira imbere y'izamu rya Vison FC, Manzi Olivier akina izamu.
14' Muhire Kevin yari akinanyue neza na Aziz Basane umupira ujya muri koruneli. Koruneli yatewe na Kevin byarangiye umupira Omborenga Fitina awutaye ku ruhande.

12' Nsabimana Aimable akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo Gukuzamo umutwe kufuta yari itewe na Kwizera Pierro.

11' kufura ya Vision FC nyuma y'ikosa Aziz Basane akoreye Irabona Patrick. 

10' Fall Ngage wari uhawe umupira mwiza imbere y'izamu rya Vision FC, umupira awuteye n'umutwe ujya hejuru y'izamu.

7' Aziz Basane yari akase umupira ashakisha Muhire Kevin mu rubuga rw'amahina, umusifuzi avuga ko umupira wari wamurenganye.

6' Koruneli ya Rayon Sports yari itewe na Muhire Kevin, Onesme Twizerimana awukuramo n'umutwe ukomeye cyane.
5' Umuzamu wa Vision FC James Djaoyang atabaye ikipe bikomeye cyane, nyuma yo kugarura umupira ukomeye wari uzamuwe na Muhire Kevin

1' Aziz Bassane yari ahawe umupira na Youssu Diage ariko umupira arawurenza.

Abakinnyi babanje mu ki buga ku ruhande rwa Vision FC ni James Bienvenue Djaoyang, Rugangazi Prosper, Kwizera Pierro, Misago Jules, Manzi Olivier, Onesme Twizerimana, Stephen Bonny, Laurent Nshimiye, Omar Nizeyimana, Ibrahim Nshimiyimana na na Irambona Patrick.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon sports

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Yousou Diagne, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Aziz Basane

Ni umukino amakipe yombi ashaka intsinzi byanze bikunze, kuko Rayon Sports mu gihe yatsinda uyu mukino, birayiha amahirwe yo kuguma ku mwanya wa mbere n'amanota 16, mu gihe Vision yagirirwa umugisha wo gutsinda umukino, yava mu makipe yegereye umurongo utukura kuko yaba igize amanota 11.

Ni amakipe agiye guhura ahagaze neza, kuko mu mikino y'umunsi wa 10 wa shampiyona, amakipe yombi yatsinze imikino yayo. Rayon sports yatsinze Gorilla FC ibitego bibiri ku busa, ikipe ya Vision FC yo yatsinze Bugesera ibitego bibiri kuri kimwe.

Rayon Sports yo ihagaze neza cyane, kuko niyo ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda kuko imaze gukina imikino irindwi yikurikiranya yose iyitsinda.

Imikino ibiri ya mbere yo muri shampiyona niyo yagoye Rayon Sports kuko yanganyije na Marines ndetse n'Amagaju FC.

Mbere y'uko amakipe yombi atangira gukina yari yiteguye neza kandi kigabo

Abakinnyi b'ikipe ya Vision Fc bamaze kwishyushya kuri Kigali Pele Stadium

Umutoza Wa Vision FC Abdou Mbarushimana Ahagaze neza yiteguye guicakirana na Rayon sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kwishyushya biteguye guhangana na Vision FC

AMAFOTO- Serge Ngabo: Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149093/live-vision-fc-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wo-guhiganwa-ubutwari-149093.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)