RURA yihanije abazamura ibiciro by'ingendo bitwaje iminsi mikuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho n'Umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Mukangabo Beata, wari mu Kiganiro Kubaza bitera kumenya cya Radio Rwanda, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2024.

Mukangabo yagaragaje ko muri ibi bihe by'iminsi mikuru hari ba rusahuriramunduru b'abashoferi bakunze kuzamura ibiciro by'ingendo bitwaje ko haba hari abagenzi benshi nyamara bitemewe.

Ati 'Ibyo bintu duhora tubisubiramo, hari ibiciro biba byarashyizweho, ni byo bikomeza kugenderwaho. Nta muntu wemerewe kuzamura ibiciro kubera ko twageze mu minsi mikuru, iyo tugize uwo dufata turamuhana.'

Yagaragaje ko impamvu usanga benshi buriza ibiciro ari uko haba hari abagenzi benshi, asaba abagenzi gutegura ingendo zabo kandi bakagura n'amatike kugira ngo birinde ubwo bumamyi.

Ati 'Kenshi n'impamvu ibiciro bizamuka n'ubwo tutabishyigikira ni uko hari igihe bisanga hari wa muvundo ukabije, haba abo nakwita ba rusahuriramunduru. Ni yo mpamvu dusaba abagenzi gutegura ingendo zabo bakagura n'amatike hakiri kare, bishobotse bakanagenda hakiri kare hatarazamo uwo muvundo ukabije.'

Yongeye gushimangira ko kuzamura ibiciro bitemewe kandi ko uzabifatirwamo wese azabihanirwa, yemeza ko ibiciro byashyizweho na RURA ari byo bigomba gukurikizwa.

Uyu muyobozi kandi yihanije abakora akazi ko gutwara abagenzi mu mudoka nto batabifitiye uburenganzira, ashimangira ko batazabura guhanwa.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko bakorana bya hafi na RURA ndetse n'Umujyi wa Kigali mu bijyanye n'ubwikorezi rusange, kandi ko umuntu ugomba gukora ako kazi ari ubifitiye uruhushya.

Ati 'Icya mbere ni uko umwuga w'ubwikorezi abawukora bagomba kuba babyemerewe, bafite aho babarizwa, ibirango byabo bizwi. Bivuze ko iyo bagiye gutwara abantu, umuntu agomba kuba yaguze tike ku buryo iyo habayeho ikibazo bidufasha kumukuririkirana.'

Yavuze ko abatwara abagenzi rwihishwa kandi batemerewe kubikora batazabura guhanwa igihe cyose bazaba bafashwe.

Ati 'Ibi ngibi usanga akamodoka gahagaze ahantu kuri sitasiyo, ntuzi ngo ni akande, umuntu akaguhamagara ngo tujye i Rubavu, nawe ukagenda ukicaramo, ntabwo ari byiza. Ntabwo dufite umutekano muke ariko nawe ushobora gutekereza uti mbuze igikapu cyanjye nakibaza nde? Ese iyi modoka igeze mu nzira igapfa, ni iyihe yaza gutanga umusada? Ese ngize ikibazo navuga ko nari natwawe n'iyihe modoka? Ibyo byose Abanyarwanda bagomba kubitekerezaho.'

Yavuze ko bikorwa mu rwego rwo guhagarika gukorera mu kajagari no guharanira ko buri kintu gikorwa n'ugifitiye uburenganzira, asaba abaturarwanda kubigiramo uruhare.

Ati 'Buri kintu kigomba kuba kiri mu mwanya wacyo, buri kazi kagomba gukora uko kateganyijwe kandi buri muntu agakora icyo yemerewe. Wemeye akajagari ko gakorwa, icyo gihugu ntiwazakiyobora ngo kigukundire. Ni yo mpamvu duhora tubigarura ngo Abanyarwanda babyumve kandi nabo badufashe dushyire imikorere yacu ku murongo.'

RURA iheruka gutangaza ko guhera ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo, mu rwego rwo korohereza aberekeza kwizihiriza iminsi mikuru mu Ntara zinyuranye.

Abazamura ibiciro by'ingendo mu bihe by'iminsi mikuru bihanijwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yihanije-abazamura-ibiciro-by-ingendo-bitwaje-iminsi-mikuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)