Mu Ukuboza 2023 nibwo mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi, umugezi wa Rubyiro uruzura utwara ikiraro cyo ku rugomero rwa Rubyiro, kiza gisanga icya Kabamba nacyo cyari cyaratwawe n'uyu mugezi.
Icika ry'ibi biraro ryagize ingaruka ku rujya n'uruza n'ubuhahirane hagati ya Gikundamvura n'imirenge ya Muganza na Bugarama bagabanywa n'umugezi wa Rubyiro.
Hari abanyeshuri n'abarimu bo muri iyi mirenge batari bakibona uko bambuka bajya Gikundamvura mu gihe imvura yabaga yaguye uyu mugezi ukuzura.
Gikundamvura ni Umurenge wera cyane by'umwihariko imyembe, imyumbati, ibishyimbo n'ibindi. Iyi myaka nayo byagoranaga kuyigeza ku isoko.
Dieudonne Mbanda yavuze ko kuba ibi biraro byubatswe ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.
Ati 'Turashima nyakubahwa Perezida wa Repubulika ushyira umuturage ku isonga kugera naho ibiraro byiza nk'ibi bisigaye bitugeraho mu cyaro; iki ni ikimenyetso cy'imiyoborere nyiza ishyira imbere umuturage.'
Ibi biraro uko ari bibiri byubatswe ku bufatanye bw'akarere ka Rusizi n'umuryango Bridge to Prosperity.
Eng. Ernest Niyigena ukorera uyu muryango avuga ko ibiraro byo mu kirere bifite umwihariko bagereranyije n'ibindi bitaro.
Ati 'Tuzakomeza gufatanya n'akarere ka Rusizi kureba ahakenewe ibi biraro kuko bifite umwihariko ugereranyije n'ibindi cyo kiba gifashwe n'imigozi ikomeye cyane. Gishobora kugira uburambe bw'imyaka 30'.
Ikiraro cyo kuri Rubyiro gifite uburebure bwa metero 68, kikaba gihuza Umurenge wa Muganza na Gikundamvura, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 203Frw.
Icya Kabamba gihuza Umurenge wa Bugarama na Gikundamvura gifite uburebure bwa metero 63, cyuzuye gitwaye miliyoni 191Frw.