Rusizi: Unity Club Intwararumuri yizihizanyije iminsi mikuru n'abakuze b'Intwaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu birori ngarukamwaka aho abanyamuryango ba Unity Club bahura n'ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu ngo z'Impinganzima, bagasangira iminsi mikuru isoza umwaka.

Mu rugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi, ibi birori byabaye ku wa 11 Ukuboza 2024.

Mudarana Mukashema wo Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, umaze imyaka itanu muri uru rugo rw'Impinganzima yagaragaje ibyinshimo yatewe no gusurwa kw'abo muri Unity Club Intwararumuri.

Ati "Twese turanezerewe, duhora twishimana na bo mu mpera z'umwaka, ariko noheho ibirori byabaye agahebuzo. Turashimira ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu, by'umwihariko Perezida Kagame, asa n'uwavuye ku Mana aje kuhagira u Rwanda kandi yararwuhagiye koko".

Kubwimana François w'imyaka 82 umaze imyaka itanu mu rugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi yakomeje ati "Bituma tutigunga. Kwigunga burya ni bibi bituma umuntu asaza vuba, ariko iyo baje tukishimana bitwongerera iminsi yo kubaho kuko tuba tutigunze".

Uwari uhagarariye Unity Club Intwararumuri muri ibyo birori, Francine Tumusime yashimye ubutwari bw'Intwaza, avuga ko ubuzima bw'abo ari igitabo abakuru n'abato bigiraho kandi bazahora bigiraho.

Ati 'Twaje kwizihiza iminsi mikuru turi kumwe. Ni inshingano za Unity Club Intwararumuri ariko ntabwo tubifata nk'aho tubikora tubihaswe, ahubwo ni umutima mwiza w'ubumuntu, ukwiye Abanyarwanda. Twarabitojwe biturimo kandi turabizeza ko tuzahora tubikora'.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza Ubumwe n'Amahoro, byo nkingi y'iterambere rirambye.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo z'Impinganzima enye zirimo urwa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Tumusime Francine wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri, aganiriza Intwaza zo mu Rugo rw'Impinganzima rwa Rusizi
Impano zagenewe Intwaza zo mu Rugo rw'Impinganzima rwa Rusizi
Visi Meya w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Monique Uwimana yijeje abo mu Rugo rw'Impinganzima ko akarere kazakomeza kubitaho
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bishimanye n'Intwaza zo mu Rugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unity-club-intwararumuri-yizihizanyije-iminsi-mikuru-n-intwaza-zo-mu-rugo-rw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)