Mu byo AMS Ltd imaze kugeza mu Rwanda harimo imashini 100 zifashishwa mu gutera ikinya, ameza agezweho yifashishwa mu kuvura abantu babazwe n'imashini 118 zifashishwa mu kureba imiterere y'ibice by'imbere mu mu mubiri zizwi nka 'Ultra sounds'.
Iki kigo gikomeje guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kandi kimaze kuzana mu Rwanda imashini 135 zifashishwa mu gukangura umutima wagize ikibazo, intebe zigezweho zifashishwa mu gutanga ubuvuzi bw'amenyo n'ibikoresho byazo.
AMS Ltd kandi imaze gutanga imbangukiragutabara 70 mu bigo by'ubuvuzi bitandukanye mu Rwanda.
Mu gukomeza guteza imbere Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu bijyanye n'ubuvuzi no kwihaza ku bikoresho bibukoreshwamo, AMS Ltd yaguye imipaka, ubu ikaba ikorera no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Repubulika ya Congo.
Nko muri RDC ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, AMS Ltd yafashishe mu gushyira mu bigo 23 by'ubuvuzi imashini zitunganya umwuka (oxygen plant) n'ibindi bine byo muri Congo-Brazzaville.
Ubwo AMS Ltd yatangaga inkunga y'imbangukiragutabara ifite ibikoresho byose uyitwawemo akenera, ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, Umunyamabanga wa AMS Ltd unashinzwe abafatanyabikorwa, Penelope Ingabire yagarutse ku muhate w'iki kigo mu gufasha ibihugu kubona ibikoresho by'ubuvuzi bigezweho.
Muri icyo gikorwa cyabaye ku wa 11 Ukuboza 2024, Ingabire yavuze ko nubwo bari mu bucuruzi, bagomba kwibuka n'ibijyanye no gutera inkunga kugira ngo bafatanye mu kwimakaza itangwa rya serivisi z'ubuvuzi zinoze.
Ati 'CHUK dusanzwe dukorana mu buryo butandukanye. Nubwo tubaha ibikoresho ariko twagombaga gutekereza ku rugendo tumaranye tukabatera inkunga. U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu buvuzi kugira ngo rube igicumbi cyabwo muri Afurika. Na twe twiteguye kujyana na rwo muri urwo rugendo kuko dutanga ibikoresho bitandukanye byaba imashini zikomeye n'indi miti.'
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi, yashimiye AMS Ltd ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze, avuga ko zikenerwa mu gusubiza abarwayi mu bitaro by'akarere kugira ngo bitabweho.
Ati 'Hari igihe abarwayi baba bamaze guhabwa ubuvuzi ariko batarakira neza, bigasabwa ko basubizwa ku bitaro bibegereye. Hari ubwo baba benshi imbangukiragutabara zikaba nke, bigasaba gutegereza. Iyo duhawe igiye kudufasha cyane. AMS Ltd ni abafatanyabikorwa beza. Iki ni igikorwa gitabara ubuzima bw'abantu.'
Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kugura imbangukiragutabara zihagije, aho kugeza ubu zimaze kuba 511.
OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo nibura mu gihugu hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50.
U Rwanda rwamaze kurenga iyo mibare kuko rubura icyenda ngo rugere ku muhigo w'imwe ku bantu bari hagati y'ibihumbi 25 n'ibihumbi 30.
Amafoto: Kwizera Herve