Rwanda Mountain Tea yizihije umunsi w'umuhinzi w'icyayi, imusaba gukuba kabiri umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu birori ngarukamwaka by'umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi byabereye ku ruganda ku wa 19 Ukuboza 2024 ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubwiza n'ubwinshi bw'umusaruro w'icyayi, isoko y'imibereho myiza y'umuhinzi n'iterambere rirambye ry'ubukungu bw'igihugu cyacu'.

Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare rwatangiye mu 2017 ruza ari igisubizo ku bahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke bagorwaga no kukijyana ku ruganda rwa Gisovu mu Karere ka Karongi.

Eric Bugingo, uri mu bagize inama y'ubutegegetsi RMT, wanayihagarariye muri ibi birori by'umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi i Nyamasheke yasabye abahinzi b'icyayi kucyongera mu bwiza no mu bwinshi kuko bizatuma n'amafaranga binjiza yiyongera.

Ati 'Uyu mwaka Leta yahize ko ishaka kuzabona miliyoni 130$ zivuye muri toni z'icyayi ibihumbi 43. Umuyobozi w'icyayi yigeze kuvuga ko muhiga kuzabona toni 2000, ubwo ni 2000 bihumbi 43. Ese dukubye kabiri, nyakubahwa muyobozi wa COTHEGA tukabona miliyari 4Frw ntibyadushimisha? ku mishahara bavuze ko byageze kuri miliyari imwe uko bizikuba kabiri na yayandi azikuba kabiri'.

Muberandinda Helson umaze imyaka irenga 10 ahinga icyayi yashimye iterambere bamaze kugeraho nk'abahinzi b'icyayi, avuga ko Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare rutaraza icyayi bakigurishaga 70Frw ku kilo cy'amababi ariko ubu kikaba kigeze kuri 270Frw'.

Ati 'Ubu ndi umuhinzi uza hano muri SACCO nkaka miliyoni n'igice nkayishyura neza. Inzu yanjye narayivuguruye nshiramo intebe nziza z'amadive ku buryo umuyobozi w'akarere ansuye ntabura aho mwicaza'.

Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare, Gasarabwe Jean Damascene yavuze ko mu mezi 11 y'umwaka wa 2024, abaturage ba Nyamasheke binjije arenga miliyari 3,7Frw babikesha uru ruganda. Muri yo harimo arenga miliyari 2,4Frw yishyuwe amababi y'icyayi, miliyoni 946Frw yahembwe abakozi b'uruganda, miliyoni 163Frw yaguze ibikoresho biboneka mu karere na miliyoni 161Frw yahembwe abasoromyi b'icyayi.

Abaturiye uruganda barushimira ko rwarabubakiye ivuriro, Urugo Mbonezamikurire basigamo abana igihe bagiye mu mirimo mu cyayi ndetse rukaba rwaranabegereje amazi meza mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura.

Gasarabwe yavuze ko ibi byose bitari gushoboka iyo hatabaho ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Umuyobozi wa Koperative y'abahinzi b'icyayi ba Gatare, COTHEGA, Mukantagungira Jeannette yashimiye ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea bwatekereje kubaka uruganda mu murenge wa Karambi ahari imisozi yambaye ibihuru.

Ati 'Icyayi cyatubereye inka idateka, ubu buri kwezi twese tujya guhembwa nk'abakozi ba Leta'.

Nubwo biri uko ariko uruganda rw'icyayi rwa Gatare rukoresha 50% by'ubushobozi bw'imashini rufite bitewe n'uko umusaruro w'amababi y'icyayi ukiri muke.

Ku mpuzandengo umusaruro w'amababi y'icyayi uri hagati ya toni enye na toni eshanu kuri hegitari, mu gihe ababisobanukiwe bavuga ko iyo cyitaweho neza umusaruro kuri hegitari ushobora kugera kuri toni 12.

Umujyanama wa Komite nyobozi y'Akarere ka Nyamasheke, Mutarugera Munanira Dieu Donne yavuze ko icyayi ari igihingwa gifitiye akamaro abaturage ba Nyamasheke, asaba abahinzi bacyo kucyongera.

Ati 'Icyo dusaba abaturage ni uko icyayi gihari kigomba kwitabwaho hagashakwa ifumbire kugira ngo bwa buryohe bwiyongere ikindi ni ukongera ubuso bw'ahahingwa icyayi kugira ngo n'umusaruro urusheho kwiyongera'.

Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari icyayi cyinjirije u Rwanda miliyoni 114,8$. Uyu mwaka u Rwanda rwihaye intego yo kuyongera akagera kuri miliyoni 130$.

Imisozi ya Nyamasheke yahozeho ibihuru byihishamo imibu yahinzweho ikawa
Bamwe mu bakozi ba Rwanda Mountain Tea bari babukereye muri ibi birori
Abasoromyi n'abahinzi b'icyayi bizihije umunsi w'umuhinzi w'icyayi banywa ku cyayi
Umunsi w'umuhinzi w'icyayi witabiriwe n'abahinzi n'abasoromyi bacyo
Nta muhinzi w'icyayi cyangwa umusoromyi wacyo wiciwe n'inyota n'icyaka muri ibi birori
Umuyobozi wa COTHEGA, Mukantagungira Jeannette yashimangiye ko icyayi cyababereye inka idateka bakaba basigaye bahembwa buri kwezi
Umuyobozi w'Uruganda rw'icyayi rwa Gatare yavuze ko iterambere bamaze kugeraho bafatanyije n'abahinzi b'icyayi barikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu
Umujyanama wa Komite Nyobozi ya Nyamasheke, Mutarugera Munanira Dieu Donne yasabye abahinzi kongera ubuso buhinzeho icyayi
Eric Bugingo yasabye yasabye abahinzi b'icyayi gukuba kabiri umusaruro kugira ngo bihute mu iterambere
RMT yahaye Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare icyemezo cy'ishimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-mountain-tea-yizihije-umunsi-w-umuhinzi-w-icyayi-imusaba-gukuba-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)