Amakuru yatangajwe n'umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, avuga ko Séraphin Twahirwa yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles kubera uburwayi bukomeye.
Uyu mugabo yari arwaye kanseri mu kuguru yatewe n'ingaruka z'impanuka yakoze mu myaka ya za 1980. Yanarwaraga diyabete kandi yari asigaye agendera ku kuguru k'ubuterano (prothèse).
Uburwayi bwe bwakajije umurego ubwo yashyirwaga muri gereza. Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana.
Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rw'i Bruxelles rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by'intambara, kwica abigambiriye, no gusambanya abagore ku gahato.
Ibi byaha byakorewe mu duce twa Gatenga n'i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho yari umuyobozi w'Interahamwe mu 1994.
Ubwo yaburanaga, amazina y'Abatutsi bishwe na Twahirwa ku giti cye cyangwa biciwe ku mabwiriza ye yashyizwe ahagaragara mu rukiko. Hari abatanze ubuhamya bagaragaza ubugome bwe, harimo abagore bafashwe ku ngufu kandi bagakoreshwa ibya mfura mbi n'interahamwe ku bw'amabwiriza ye.
Umugore wa Twahirwa, ubu uba muri Kenya hamwe n'abakobwa babo babiri, yagaragarije urukiko ko yashyingiranwe na we ku ngufu. Yavuze ko mbere ya Jenoside, Twahirwa yari azwiho gukoresha ubwoba Abatutsi, kunywa inzoga nyinshi, no gutunga intwaro ntoya mu buryo butari bwemewe.
Yashimangiye ko umugabo we yari mu bikorwa byo gutera ubwoba no kwica Abatutsi, ndetse yakunze kumva yigamba gufata abagore ku ngufu. Mu gihe cya Jenoside, Twahirwa yabaga ari kumwe n'interahamwe mu bikorwa byo gusahura no kwica.