Ubwenge bw'ubukorano bukoresha ibipimo byo gutekereza byubakiye ku mibare, kugereranya ndetse n'isanisha ry'amakuru by'uburyo bwa mudasobwa [Algorithm], bukabasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse kandi bunoze.Â
Ubu bwenge bwihariye bushobora kwigana imikorere y'ubwonko bw'umuntu, bwifashishwa cyane cyane mu gutahura amakuru, gusesengura no gufata ibyemezo bifatika.
Ubumenyi shingiro buri inyuma ya AI bushingiye ku buryo mudasobwa zigira ubushobozi bwo kwiga no kwigira ku miterere y'amakuru uzihaye. Ibi bikoresho byifashishwa mu kwiga ku buryo bwimbitse ibimenyetso bitandukanye, hakoreshejwe ibigereranyo by'imibare n'ikoranabuhanga ryo gusesengura.
Byongeye kandi, mudasobwa ihabwa ubushozi bwigana imikorere nk'iy'ubwonko bw'umuntu, bigatuma imashini zibasha kumenya amafoto, ibimenyetso by'ijwi n'andi makuru mu buryo bwimbitse kurushaho.
AI ifite uruhare rukomeye mu iterambere mu nzego nyinshi. Mu buvuzi, ikoreshwa mu gusesengura ibimenyetso by'indwara hakoreshejwe imashini z'ikoranabuhanga, bikagabanya amakosa mu buvuzi no kwihutisha ibikorwa.
Mu buhinzi, ubwenge bw'ubukorano bufasha mu kumenya igihe cyiza cyo gutera imyaka, gukora igenamigambi ryiza no gutahura indwara z'ibihingwa. Mu bucuruzi, AI ikoreshwa mu gusesengura amakuru y'isoko, gucunga ububiko no guha abakiriya serivisi zihuse.
Iterambere ry'ikoranabuhanga rigaragaza ko ubwenge bw'ubukorano buzakomeza kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi. Mu rwego rw'uburezi, bushobora kwifashishwa mu myigishirize hifashishijwe uburyo bushingiye ku mikoreshereze y'umuntu ku giti cye.
Muri politiki, AI ikoreshwa mu gufata ibyemezo bikomeye hashingiwe ku mibare n'isesengura ry'amakuru nk'uko tubikesha inyandiko zitandukanye zibuvugaho.
U Rwanda, nka kimwe mu bihugu byashyize imbere ikoranabuhanga, ruri gushyira imbaraga mu gukoresha AI mu nzego zose z'iterambere kugira ngo rube urufatiro rw'imikorere igezweho mu gihugu no hanze yacyo.
Umwanditsi: Rwema Jules RogerÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149119/sobanukirwa-byinshi-ku-bwenge-bwubukorano-ai-149119.html