Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'ibyo bihugu byombi wabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga inama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.
Muri uwo muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bari basanzwe ku buyobozi bwa EASF mu 2024.
Somalia izatangira izo nshingano mu 2025 izimarane uwo mwaka wose.
Igihugu gihawe inshingano muri uyu mutwe kiyobora inzego eshatu muri enye ziwugize ari zo Inteko Rusange igirwa n'Abaperezida b'ibihugu binyamuryango n'abakuru ba za Guverinoma, Inama y'Abaminisitiri b'ingabo b'ibyo bihugu, na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu.
Urwego rwa kane ni ubunyamabanga bukuru bwa EASF bugenerwa umuyobozi n'abandi bakorana hadashingiwe ku gihugu kiyoboye ahubwo bitewe n'abushobozi.
Bivuze ko Perezida wa Somalia, Minisitiri w'Ingabo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zaho ari bo bagiye kuyobora bagenzi babo bo mu bihugu binyamuryango bya EASF mu gihe cy'umwaka.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko mu myaka 20 uyu mutwe umaze ubu bari kwizihiza igera ku icumi umaze witeguye neza kuba watabara aho rukomeye mu bihugu binyamuryango.
Ati 'Twabashije kwiga gukumira ibiteza umutekano muke mbere y'uko biba, duhugura umutwe w'ingabo urimo abasirikare, abapolisi n'abasivile. Twanashyizeho inama y'inararibonye zitugira inama mu buryo bwo gukumira amakimbirane'.
Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, nyuma yo gahabwa ububasha bwo kuyobora EASF mu 2025 yashimye u Rwanda rwari rumaranye umwaka ubuyobozi ndetse avuga ibyo igihugu cye kigiye kwibandaho.
Ati 'Murabizi ko ibibazo by'umutekano muke muri Afurika y'Iburasirazuba ari imbogamizi ikomeye. Tugiye kuzana ibitekerezo bishya byatuma dukemura ibyo bibazo byose kugira ngo Akarere kacu kabe gatekanye kandi abaturage batera imbere'.
Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Somalia ari kimwe mu bihugu bitorohewe n'urugendo mu myaka 30 kuko igihanganye n'imitwe y'iterabwoba, akabyifashisha yerekana ko basobanukiwe neza uburyo abaturage b'Akarere baba bakeneye amahoro.
Ati 'Turabizi kurusha undi uwo ari wese. Tuzashaka uburyo bushya bwakemura ibyo bibazo kuko Akarere kacu gakeneye amahoro n'umutekano'.
Kugeza ubu umutwe wa EASF ufite ingabo zirenga 8000 zihora ziteguye gutanga umusanzu mu bihugu binyamuryango byawo.
Ibyo bihugu ni u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, Uganda na Seychelles.
Amafoto: Kwizera Herve
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/somalia-yasimbuye-u-rwanda-ku-buyobozi-bwa-easf