Steve Harvey ari i Kigali ku nshuro ya kabiri mu minsi 25 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ni umwe mu bagaragaye mu muhango wo kumurika imodoka y'amasiganwa ya "Cross Car" yakorewe mu Rwanda n'abanyeshuri bo muri IPRC Kigali, wabaye kuri uyu wa Kane.

Yamuritswe na Perezida Paul Kagame na Perezida w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA).

Ifoto yafatiwe muri uyu muhango igaragaza Steve Harvey ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Steve Harvey agaragaye i Kigali mu gihe uyu mujyi uri kwakira inama z'Inteko Rusange ya FIA izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Uyu mugabo yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2024, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse asura ibice bitandukanye by'igihugu.

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati 'Twanyuzwe no kwicarana no guhura n'umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k'u Rwanda n'ibikorwa byo kubabarirana."

Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro 'Show time at the Apollo', nyuma atangiza ikindi yise 'The Steve Harvey show' cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.'

Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey's Funderdome.

Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo 'Steve on watch' n'icyitwa Judge Steve Harvey.

Umunyarwenya Steve Harvey uri i Kigali, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/steve-harvey-ari-i-kigali-ku-nshuro-ya-kabiri-mu-minsi-25

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)