Sylvestre Ntibantunganya wayoboye u Burundi yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibantunganya ni Perezida w'Akanama k'Inararibonye k'Umutwe w'Ingabo z'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF.

Ubwo hasozwaga inama ya 33 y'izi ngabo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, Sylvestre Ntibantunganya yatangaje ko yageze mu Rwanda bimufashe amasaha abiri kuko yagombye kujya kunyura i Nairobi akabona kwerekeza i Kigali.

Yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rwamwakiriye, akarara neza mu mujyi utarimo ubushyuhe bwinshi nk'ubw'i Bujumura.

Ati 'Nabwira buri wese ko nakiriwe neza nyuma y'urugendo rurerure nakoze kuva i Bujumbura kugera i Kigali nyuze i Nairobi bikantwara amasaha abiri bikaza no kuntwara nibura amasaha atandatu mbariyemo no gusubira i Bujumbura ejo. Navuga ko nasanze ikirere n'umwuka ari mwiza cyane ngereranyije n'ubushyuhe buba i Bujumbura.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Oliver Nduhungirehe abinyujije kuri konti ya X yagaragaje ko Ntibantunganya yavuze 'amagambo ya gihanga kandi y'ingirakamaro ku byerekeye amahoro n'umutekano mu karere.'

Inama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yatangiye ku wa 16 Ukuboza 2024, imara icyumweru ibera mu Rwanda

Ntibantunganya wayoboye u Burundi yashimye uko u Rwanda rwamwakiriye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sylvestre-ntibantunganya-wayoboye-u-burundi-yanyuzwe-n-uburyo-yakiriwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)