Turacyafite ibitekerezo by'Abakoloni - Impamv... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bigaragara, Umuryango wa EAC wateje imbere ubukungu bwawo, ugeza ku muvuduko mwinshi w'umusaruro mbumbe GDP (Gross Domestic Product). Mu mwaka wa 2024, EAC irateganya kwaguka ku gipimo cya 5.3% kugeza kuri 5.8%, bikaba bisumba impuzandengo ya 3.4% y'Afurika yose.

By'umwihariko, ibihugu nk'u Rwanda, Tanzania na Uganda biri imbere mu muvuduko w'ubukungu​. Iterambere ry'inganda na serivisi rikomeje kwiyongera aho Urwego rwa serivisi nk'ubukerarugendo, ubucuruzi n'inganda byateye imbere cyane, bikaba bifasha mu kwihutisha iterambere ry'ubukungu mu Karere.

Nubwo hari ibyishimirwa byagezweho ariko, kugeza ubu kubona igihugu kinyamuryango muri EAC kigaragara ku rutonde mpuzamahanga rw'ibihugu byazamuye iterambere ryabyo mu bukungu ku Isi, biracyari ingorabahizi.

Mu gushaka gusobanukirwa igitsikamira iterambere ry'ibi bihugu, InyaRwanda yaganiriye na Dr Bihira Canisius, inzobere mu by'ubukungu maze agaragaza ko kuba hari imyumvire ya gikoloni ikirangwa mu mitwe y'Abanyafurika, ari imwe mu nzitizi zikomeye zikibangamiye ubukungu.

Ati: "Ingorane ya mbere ni uko tugifite ibitekerezo by'abakoloni badukolonije kera, bakadusigira ibitekerezo ko ibintu byiza ari ibivuye hanze. Ibyo rero ni ibintu bikiri mu mitwe y'abatuye Afurika. Ntabwo ari EAC yonyine, ni abatuye Afurika yose uretse nka Afurika y'Epfo kuko yo yari irimo abo bakoloni ba gashakabuhake barayigize igihugu cyabo."

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rushobora kweza umuceri ukubye inshuro icumi uwo muri Pakistan n'uwo mu Buhinde, ariko kugeza ubu uhingwa mu Rwanda ni 1/4 cy'uturuka mu mahanga kuko hari imyumvire y'uko umuceri uryoshye ari uturuka hanze.

Ati: "Uwacu (umuceri) nawo iyo bagiye kuwucuruza bashyiraho ibyapa ngo waturutse Tanzania, mu Buhinde, Pakistan,... Nta muceri wo mu Rwanda wabona mu iduka kandi ari nawo uba uhendutse baranguye kuri macye ariko bakawugurisha hejuru y'igihumbi. Urumva rero harimo  bya bindi twita kwisuzugura ariko hakazamo n'ibyo bise ubukebebe (gushaka kwikubira)."

Yavuze ko ibihugu bya EAC bikwiye kwigira ku bihugu byateye imbere nka Leta zunze ubumwe za Amerika, bigashyira imbaraga mu kumenyekanisha ubukungu kamere bifite.

Dr Bihira kandi, abona ubukungu bw'ibi bihugu bwarushaho kuzamuka inzego z'abikorera zirushijeho gukorana bya hafi n'iza Leta kugira ngo hongerwe umusaruro.

Ati: "Njyewe rero nkabona igisubizo mu kugira ngo dutere imbere neza mu bukungu tuzamuke tumere nk'ibihugu byo hanze, ni uko Leta ifatanya natwe abikorera, tugatanga akazi, tugafatanya tugakora iyo mirimo izamura igihugu."

Mu bindi byishimirwa EAC yabashije kugeraho mu myaka 25 ishize, harimo gushyira hamwe kw'isoko mu mwaka wa 2010, aho hashyizweho Isoko Rusange rya EAC, rigamije koroshya ubucuruzi no gufasha mu ishoramari hagati y'ibihugu. Ibi byatumye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwiyongera cyane, haba mu byoherezwa mu mahanga ndetse n'ibicuruzwa hagati mu bihugu.

Naho mu bikorwa remezo bihuriweho,Umuryango wa EAC wagiye ushyira imbere imishinga yo kwihuza mu bikorwa remezo, harimo kubaka imihanda, imiyoboro y'amashanyarazi no kwagura ibikorwa remezo by'ubwikorezi. Ibi byatumye ishoramari ryiyongera cyane cyane mu bihugu nka: Kenya (ikigo cy'ubucuruzi cya Nairobi) na Tanzania (icyambu cya Dar es Salaam).

Ubuhinzi, cyane cyane muri Tanzania n'u Rwanda bwagize uruhare runini mu kugabanya ubukene. Mu myaka yashize, EAC yagiye ishyiraho gahunda z'iterambere ry'ubuhinzi nka gahunda y'ubuhinzi bugamije kwihaza mu biribwa,mu myaka 25 ishize, ubuhahirane hagati y'ibihugu bwarushijeho gukomera ku buryo ibihugu nka Uganda na Kenya byungukiramo cyane.

Mu rwego rwo kwishyira hamwe mu by'ubukungu, hashyizweho gahunda y'ifaranga rimwe, nubwo itaragerwaho, aho EAC igenda ikora amavugurura mu rwego rw'imari no kugabanya ibiciro by'ivunjisha hagati y'ibihugu by'ibinyamuryango​.

Mu myaka 25 ishize, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba wabaye icyitegererezo cy'ubufatanye mu bukungu no mu mibereho myiza ku Mugabane wa Afurika, kandi ukomeje gushimangira icyerekezo cyawo cyo kuzana iterambere rirambye no kwishyira hamwe kw'ibihugu biri mu muryango umwe.

Ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize EAC bwazamutse na 445%, bigaterwa no gukuraho imisoro hagati y'ibihugu no gushyiraho uburyo bw'ubucuruzi bworoshye.

Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ni 340%  bishingiye ku byo  igihugu kimwe gishobora koroherezwa ku isoko ry'akarere kubera amasezerano y'ubucuruzi n'imikoranire ya EAC.

Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n'ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y'ibihugu biyigize.

Inzobere mu by'ubukungu zibona ibitekerezo bya gikoloni biri mu bikibangamiye iterambere ry'ubukungu bwa EAC 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149457/turacyafite-ibitekerezo-byabakoloni-impamvu-ubukungu-bwibihugu-bya-eac-bucumbagira-mu-mbon-149457.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)