U Rwanda na Afurika mu mishinga yo kwihaza ku mashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, ingufu z'amashanyarazi zingana na 20% ni izikomoka ku nganda za nucléaire, mu gihe izisigaye zikomoka ku ngomero zifatiye ku mazi n'ubundi buryo bubyara amashanyarazi.

Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 abaminisitiri b'ibihugu bitandukanye bashinzwe ingufu bateraniye mu Rwanda, bigira hamwe icyo ibihugu bya Afurika bisabwa ngo byihaze ku mashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko Afurika ifite intego yo kwihuta mu iterambere hifashishijwe amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire, bigasaba ishoramari riturutse mu bafatanyabikorwa n'amabanki.

Ati 'Ibihugu byinshi kugira ngo bitere imbere byakoresheje ingufu za nucléaire, natwe rero turi kuganira nk'Abanyafurika, tukaganira n'inzobere za Afurika y'Epfo zisanzwe zikoresha izo ngufu tuvuga ngo bisaba iki? Ese ingaruka ni izihe? Twazirinda gute? Ariko by'umwihariko tukanareba cyane ubushobozi bwo gukoresha izo mbaraga za nucléaire bwo buzaboneka gute?'

Minisitiri Dr. Gasore yahamije ko hari kwigwa uburyo mu myaka 30 iri imbere Afurika yazaba ifite amashanyarazi ahagije yafasha mu iterambere.

Yasobanuye ko kugira ngo bigerweho bisaba gutinyuka ukavuga ngo 'ibindi bihugu byateye imbere byinshi byakoresheje izi mbaraga za nucléaire, twebwe ntitwazikoresha tugatera imbere?'

Kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire kandi bisaba ishoramari rifatika.

Ati 'Turi kwibaza ngo ese iyi miryango dufatanya mu iterambere, amabanki n'abandi bashobora gufasha muri urwo rugendo rwo guteza imbere Afurika dukoresheje ingufu za nucléaire?'

Mu bindi bisabwa harimo ubumenyi bwisumbuye ku baturage ba Afurika n'Abanyarwanda ariko bwo ahamya ko bushobora kuboneka kuko hari n'ibindi bihugu bya Afurika bisanzwe bikoresha ingufu z'amashanyarazi nk'izi birimo Misiri na Afurika y'Epfo.

Mu myaka yashize u Rwanda rwasinye amasezerano n'u Burusiya ajyanye no gutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko ibiganiro bigikomeje, kuko uyu ari umushinga w'igihe kirekire.

Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko rwihagije ku mashanyarazi akoreshwa mu gihugu ariko hahora hakenewe gukorwa andi kuko ubukungu bwiyongera umunsi ku wundi ari na ko ibiyakenera byiyongera.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa ari mu batanze ibiganiro
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na we ari mu batanze ibiganiro
Ibihugu biri kwigira kuri Afurika y'Epfo yatangiye gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire
Amb. Gatete Claver uyobora UNECA yatanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-afurika-mu-mishinga-yo-kwihaza-ku-mashanyarazi-akomoka-ku-ngufu-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)