Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024, mu nama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', igiye kumara icyumweru ibera mu Rwanda.
Izagaragarizwamo uko ibyari byemejwe kuzakorwa mu ngengo y'imari ya 2024 byagenze no kwemeza ibiteganyijwe kuzakorwa mu 2025.
EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy'ingabo, polisi n'abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n'uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.
Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n'abasirikare n'abapolisi n'abasivile.
Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye, hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.
Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
EASF igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma. Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w'Igihugu kinyamuryango. Mu 2025 uwo muyobozi azaba aru Perezida Kagame.
Inteko rusange ikurikirwa n'Inama y'Abaminisitiri b'ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bya EASF.
Umuyobozi Mukuru wa EASF, Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, ati 'U Rwanda ni rwo rugiye kuyobora EASF mu mwaka utaha. Chairman w'Inteko Rusange mu mwaka utaha ni Perezida Paul Kagame, no mu zindi nzego zose ni u Rwanda ruzaba ruziyoboye.'
Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.
Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, ashimira ibihugu binyamuryango bikomeje gutanga umusanzu mu kuwubaka, by'umwihariko u Rwanda.
Ati 'U Rwanda rwakomeje kuba inkingi ya mwamba mu iterambere rya EASF. Rwishyuye byose rusabwa kuko muri uyu muryango ubaho bigizwemo uruhare n'umusanzu wa buri gihugu utangwa buri mwaka. Nshimishijwe no kuvuga u Rwandako rutanga uwarwo neza, kuko kugeza ubu rwamaze kwishyura byose rusabwa. Ndashimira n'ibindi bihugu byabikoze, ngashishikariza ibitaratanga umusanzu wabyo kuwutanga.'
EASF kuva mu 2021 yahaye amahugurwa abasivile 455 n'abapolisi 888 bo muri ibyo bihugu.
Hahuguwe kandi abasilikare 788 mu buryo bwo kubaka igisirikare gishoboye ndetse gishobora gutabara aho rukomeye mu bihe bibaye ngombwa.
Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njemaa ati 'Muri buri gihugu dufite abantu bashobora kudufasha gutabara. Uyu munsi dufite ingabo zirenga 8000 ziteguye gutanga umusanzu mu kugarura umutekano aho bishoboka.'
Uyu muyobozi yagaragaje ko uwo muryango ukomeje gutanga ubufasha bukenewe mu guhosha amakimbirane ari mu bihugu binyamuryango, agaruka cyane ku ntambara iri kubera muri Sudani aho bamaze gukora ibyo basabwa.
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, RDF, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko mu myaka 20 ishize ingabo za EASF zubakiwe ubushobozi buzifasha gutabara aho zakwitabazwa.
Ati 'Ni imyitozo inafasha ingabo guhuza imikorere kuko ziba ziva mu bihugu bifite amahame atandukanye. Icyiza ni uko u Rwanda ruri muri EASF, tukaba twakwigira ku bindi bihugu ariko na byo bikatwigiraho kuko tugira uruhare mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye. Kuba tugiye kuyobora EASF ni andi mahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwacu mu gushyira mu bikorwa gahunda z'uwo muryango.'
EASF kandi igira uruhare mu gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi bujyanye no kwimakaza amahoro aho kugeza ubu abarenga 1400 bo mu bihugu 10 binyamuryango bahawe ubwo bumenyi.