U Rwanda rukeneye miliyari 82 Frw yo kugura ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byuma ni uburyo bwiza bwo kugabanya ingufu zikoreshwa muri iyo mirimo ndetse bigafashwa mu kurengera ikirere hagabanywa imyuka yanduye icyoherezwamo.

Gahunda ngari yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no kurengera ibidukikije izwi nka Nationally Determined Contributions- NDCs, igaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyoni 52$ (arenga miliyari 71,7 Frw) kugira ngo ibyo byuma bishyirwe ku nzu zagenewe guturwamo mu mijyi.

Ni ishoramari rizafasha mu gutanga inguzanyo n'inkunga mu kunganira abashaka kugura ibyo bikoresho, bigakorwa muri gahunda na none y'igihugu yo kwimakaza imyubakire itangiza.

Miliyoni 8$ (arenga miliyari 11 Frw) akenewe muri gahunda yo kugabanya ibijyanye no kwishingikiriza gukoresha ingufu zikomoka ku bindi bikoresho nk'inkwi no kugabanya ibitanga ingufu bitumizwa mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, Thadée Twagirimana, yavuze ko kongera ibyo byuma bishyushya amazi biri muri gahunda yo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

Izafasha u Rwanda muri gahunda yo kugabanya imyuka yanduye ingana na 38% by'iyo rwohereza mu kirere bitarenze mu 2030.

Urwego rw'ingufu rwitezweho kugabanya byibuze toni 1.530.000 z'imyuka yanduye rwohereza mu kirere. Ibyo byuma bishyushya amazi byihariye 3%.

Twagirimana ati 'Tubona ko 79% by'Abanyarwanda bagikoresha inkwi n'amakara kugira ngo babone ingufu zo gukoresha imirimo itandukanye.'

'Bituma amashyamba yangizwa bikanatera indwara z'ubuhumekero. Ibyuma bishyushya amazi bigabanya kwishingikiriza ku ngufu zzitangwa hisunzwe ibimera.'

Ibyuma bishyushya amazi hakoreshejwe imirasire biherutse gutangwa ku bafite imishinga mito n'iciriritse bari mu mirimo yo gutunganya umusaruro w'ubuhinzi, abakora imigati n'abo mu bijyanye n'amahoteli.

Ni ibyuma bizafasha mu kugabanya hafi toni 1500 z'imyuka yanduye yoherezwa mu kirere ku mwaka, bigafasha rwiyemezamirimo kuzigama miliyoni 3,7 Frw ku kwezi yakoreshwaga mukugura inkwi, amakara, briquettes n'ibindi bicanwa.

Umuyobozi wa Buganza Good Wine, Tuyishimire Ernestine, wahawe ibyo byuma yavuze ko bakoreshaga nibura amasiteri atanu y'inkwi baguraga ibihumbi 100 Frw ku munsi, ariko uyu munsi akenera isiteri imwe y'inkwi mu gushyushya amazi.

Imibare igaragagaza ko u Rwamda ruheneye miliyari 1,37$ azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry'inkwi abaturage bakoresha amakara bakagera kuri 42% bavuye kuri 83% bitarenze mu 2030.

U Rwanda rukeneye miliyari 82 Frw yo kugura ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-82-frw-yo-kugura-ibyuma-bishyushya-amazi-bikoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)