Abakoresha ikoranabuhaga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga bariyongera umunsi ku wundi., bikajyana n'uko ihohoterwa rikorerwa abantu binyuze ku ikoranabuhanga ryiyongera uko bukeye n'uko bwije.
Ihohoterwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikunda kwibasira abagore n'abakobwa. Ubushakashatsi bwakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y'Abaturage (UNFPA) bwagaragaje ko 33% by'abagore bahuye n'ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu 2023.
Ubukangurambaga bwatangijwe ku wa 16 Ukuboza 2024, bwiswe 'My Digital Space Should Be Safe' bugaragaza umuhate u Rwanda rufite wo kurwanya iri hohoterwa mu buryo bwimbitse.
Umuyobozi uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yavuze ko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu bikorwa biganisha abaturage ku iterambere, rikareka kugirwa igikoresho cyo guharabika no gukomeretsa.
Ati 'Twese tugomba gufatanya kugira ngo duharanire umutekano w'ikoranabuhanga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga, kuko urubuga rutekanye rwubaka umuryango utekanye.'
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu ku mbuga nkoranyambaga ari ntayegayezwa kandi bugomba kubahirizwa kuko bitagenze uko byagiza byinshi.
Ati 'Ihohoterwa ryo kuri murandasi rinyuranyije n'uburenganzira bwa muntu kandi rigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abakiri bato, bikanatuma bamwe bahura n'agahinda gakabije cyangwa bamwe bakiyahura.'
Umuyobozi muri RURA, Charles Gahungu, yavuze ko hari kuvugururwa amategeko kugira ngo ibikorerwa kuri murandasi bigenzurwe neza, abakora ihohotera bakumirwe ku buryo batazongera kubona urwaho rwo kubangamira abandi.