Mu Ugushyingo 2024 nibwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwakira moto nshya zikoresha lisansi ku isoko ryo mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yabwiye RBA ko iki cyemezo kireba abashya bashaka kwinjira mu kimotari kikazatangira kubahirizwa tariki 1 Mutarama 2025.
Ati 'Umuntu mushya uje gukora ikimotari najya kuri RURA azasabwa ko moto akoresha iba iy'amashanyarazi'.
Yahamije ko nyuma ya moto hazakurikiraho na bisi zihora zizenguruka mu Mujyi wa Kigai.
Ati 'Ibinyabiziga bikorera ahantu hamwe ni byo bizaherwaho. Moto icuruza ikorera i Kigali gusa iba ifite aho yiyandikishije mu mashyirahamwe aho igomba gukorera, iyo urebye na bisi na zo ziguma zizenguruka mu mujyi ni zo turi kureba ngo turebe koko ko ibihari bihagije ariko mu gihe cya vuba na zo zirafatwaho icyemezo.'
'Ni urugendo rukomeza rero rugahera ku ho ubona uvuga ngo ibi mbikoze sinahungabanya ubuzima bw'Abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu.'
Moto za lisansi ntizizacibwa burundu
Dr Gasore yagaragaje ko kuva u Rwanda rwakuraho imisoro ku binyabiziga bikoresha amashyanyarazi n'ibiyakomatanya na lisansi byatangiye kwiyongera ariko moto ziba akarusho.
Gusa yahamije ko izikoresha lisansi ziri mu Mujyi zitazakorwaho ndetse n'izijya mu bice by'icyaro zitazabuzwa gukora.
Ati 'Moto zarihuse cyane kurusha ibindi binyabiziga mu kwitabirwa ku buryo uvuga ngo uyu munsi turabona ko isoko ryiteguye, ryagaragaje ko isokorya moto z'amashanyarazi ryakuze ku buryo rishobora kwikoresha ryonyine.'
Yashimangiye ko ibikorwaremezo n'aho basimburanya batiri ari henshi mu Mujyi wa Kigali ku buryo iki cyemezo bizoroha kugishyira mu bikorwa.
Ati 'Icyemezo cyafashwe rero ntabwo ari icyo guhagarika moto kwinjira mu Gihugu, Minisiteri y'Ibidukikije yadusobanuriye impamvu y'uburemere bw'ikibazo cyo guhumana k'umwuka, ni kibazo kirebwa mu buryo bwagutse ndetse ni n'urugendo rurerure tumazemo igihe nk'igihugu kuva mu myaka yashize hari ibyemezo byagiye bifatwa harimo no gukuraho imisoro ku binyabiziga byose bikoresha amashanyarazi n'ibikomatanya amashanyarazi na lisansi (hybrid).'
Kugeza mu 2024 imodoka zikoresha amashanyarazi z'iziyakomatanta na lisansi zariyogereye kuko ubu zirenga 7000.
Minisitiri Dr Gasore ati 'imodoka turimo turashyiramo imbaraga nyinshi ariko ntiwabyuka uyu munsi ngo uvuge ngo imodoka z'amashanyarazi wenda tugire icyemezo gikomeye tuzifataho kubera ko ibikorwaremezo by'ibanze ntibiranoneka bihagije cyane cyane ibijyanye no kongera umuriro muri batiri, ni urugendo rero rukomeje, uyu munsi ni moto ejo ni bisi. Cyane cyane ubu turi kureba bisi na zo ubona ko ari ikindi cyiciro gishoboka kubera ko bisi zizengurukira ahantu hamwe.'
Kugeza muri Kanama 2024, mu Rwanda habarurwaga sitasiyo 24 z'amashanyarazi, enye zongera amashanyarazi muri moto n'ahantu 49 bongerera amashanyarazi muri batiri za moto bakanasimburiza abamotari. Gusa izo mu ngo ntizabarirwagamo.
Isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo 226 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka.