Ku itariki ya 25 Ukuboza 2024, Uburusiya bwakomeje kugaba ibitero by'ubugome mu gihugu cya Ukraine, bwibasira ibigo bishinzwe ibyerekeranye n'ingufu zamashanyarazi ndetse n'ibindi bice by'uburasirazuba bw'igihugu.Â
Minisitiri w'ubutwererane wa Ukraine, German Galushchenko, yatangaje ko Uburusiya bwakoze ibitero byinshi by'intambara bishingiye kukwi basira ibikorwa by'amashanyarazi.
Mu karere ka Kharkiv, mu burasirazuba bwa Ukraine, abantu batandatu bakomeretse nyuma y'ibitero by'imbunda z'indege. Abaturage byabagizeho ingaruka mbi bitewe n'ibyo bitero,Â
Mu bindi bice bya Ukraine, Uburusiya bwashoboye gukora ibitero bikomeye ku mashanyarazi ya Dnipro, mu burasirazuba bwa Ukraine. Guverineri wa Dnipropetrovsk, Serhiy Lysak, yatangaje ko Uburusiya bwibasiye cyane ibikorwa by'amashanyarazi mu rwego rwo kwangiza iyi mirongo.
Ibitero by'Uburusiya ku mashanyarazi byatangiye gukomera kuva mu mwaka wa 2024, aho igihugu cya Ukraine cyahuye n'ingaruka znyinshi zirimo ibizazane by'amashanyarazi.Â
Kompanyi y'ubucuruzi yitwa DTEK yatangaje ko ibikorwa byayo by'amashanyarazi byibasiwe mu bitero by'ubugome, bikaba byatumye habaho ibibazo bikomeye mu gucunga amashanyarazi.
Ibitero bya Noheli byatumye habaho kwiyongera k'umubare w'ibitero bikaba bibangamiye abaturage benshi mu gihugu cyahuye n'ibihe bikomeye kuva iyi ntambara y'akwaduka.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA IreneÂ